• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumatatu, Septemba 15, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home ENG-S

Polonye:Inkotanyi ni igitekerezo kidasaza.

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
Januari 22, 2023
in ENG-S
2
Polonye:Inkotanyi ni igitekerezo kidasaza.
0
SHARES
5
VIEWS

Kuri uyu wa 21-Mutarama-2021 abanyamuryango ba RPF inkotanyi bahuriye mu nteko rusange yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango umaze uvutse, aho abasaga 200 bahuriye mu murwa mukuru wa Poland Warsaw baturutse mu mijyi itandukanye,Iki gikorwa kandi cyaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe dore ko cyakomatanije ibikorwa bitandukanye birimo kwakira abanyamuryango bashya aho abagera kur 63 basabye kwinjira mu muryango RPF inkotanyi, aba kandi biganjemo abakiri bato ndetse bakiri ku ntebe yishuri. Muri iyi nteko rusange kandi hanatowe komite nshya yasimburaga, iyari icyuye igihe.

Abanyamuryango bashya ba RPF Inkotanyi

Bwana Charles Ruganza uyoboye komite icyuye igihe yagize ati; “Mwarakoze kutugirira ikizere no kuduha inshingano zo kubayobora twakoze ibyari mubushobozi bwacu, aho twabashije kuvana umuryango ku bantu 13 ubu uyumunsi tukaba turenga 200 kandi dufite ikizere ko n’abandi uko bazagenda basobanurirwa umuryango bazawukunda, ni inshingano za komite igiye kudusimbura kwita kubanyamuryango bose no gushaka icyateza imbere buri munyarwanda.”

Bwana Charles Ruganza uyoboye komite icyuye igihe

Mu ijambo rye Nyakubahwa  Ambasaderi Prof.Shyaka Anastase yagize ati; “Inkotanyi ni igitekerezo Kidasa”. Mu mateka yacu usubije amaso inyuma usanga abashyinze umuryango RPF Inktanyi baranganaga namwe ndetse bari mu myaka yanyu rwose, ibi bivuze ko uko bamwe dugera muzabukuru hagenda havuka abandi nkamwe havuka abandi nkamwe uko mugenda muharanira ko umuryango ubaho ndetse no kurushaho kwesa imihigo bijyana no kwita ku mahame y’umuryango bitanga ikizere n’igisobanuro ko Inkotanyi izakomeza kuba ubukombe.

Nyakubahwa  Ambasaderi Prof.Shyaka Anastase

Nyakubahwa Amb. kandi yibukije abitabiriye inteko ko RPF adatsindwa yagize ati; “Ntitsindwa! byashoboka ko watsikira ariko kugwa hasi burundu ntabwo birimo!, bivuze ko gutindwa ntibiri muntego zawe ugomba kujya mu kazi, kwiga, no mubindi ushaka byo kwiteza imbere ariko  ube uzi neza ko utagomba gutsindwa, ni dukomeza kugira igitekerezo cyo kwubaka igihugu, umuturage kwisonga, kurinda indangagaciro zacu nk’urubyiruko ntakabuza tuzageza igihugu cyacu aho twifuza ko kigera kuko nitwe musingi w’iterambere ry’igihugu cyacu. 

Bwana Armand ngarambe watorewe kuyobora umuryango RPF Inkotanyi – Poland

Bwana Armand Ngarambe watorewe kuyobora Manda nshya ndetse na komite ye bizeje abanyamuryango ninteko rusange ko bazakoresha umurava mu mu nshingano zabo cyane cyane barushaho gusobanura amahame na gahunda zose zireba umuryango wa RPF inkotanyi muri Polonye.

Abasore ninkumi bari babukereye

Inkuru yanditswe na: UWAGABA Joseph Caleb

Chief Editor: Rebe Birere Immacule

Previous Post

Polonye: Mu masaha macye abanyamuryango ba RPF INKOTANYI barizihiza isabukuru yimyaka 35

Next Post

Byinshi k’umubano w’u Rwanda na Polonye: Ikiganiro cyihariye na Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase

Next Post
Byinshi k’umubano w’u Rwanda na Polonye: Ikiganiro cyihariye na Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase

Byinshi k'umubano w'u Rwanda na Polonye: Ikiganiro cyihariye na Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase

Comments 2

  1. Yannick says:
    3 miaka ago

    Good job…keep it up

    Jibu
  2. Paulin IGIKWIYE says:
    3 miaka ago

    Byari ibyishimo bikomeye kubantu tuba Poland.

    Jibu

Toa majibu kwa Paulin IGIKWIYE Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.