ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
  • Home
Saturday, June 14, 2025
  • Login
Iwacu Times Magazine
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
No Result
View All Result

Umunyarwandakazi Clare AKAMANZI watorewe kuba umuyobozi wa NBA Africa ni muntu ki?

Rebe N. Immaculee by Rebe N. Immaculee
August 6, 2024
0
10
VIEWS

Azwi cyane ku ruhare yagize mu kigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB) aho yari umuyobozi mukuru kuva muri  2017 kugeza muri Nzeri 2023. Akamanzi yagize uruhare runini mu kugira RDB inkingi ikomeye ku rwego rw’iterambere ry’ubukungu, ishoramari, ndetse n’ubukerarugendo.

Ku ya 27 Ukuboza, Clare Akamanzi, umunyamategeko mu by’ubucuruzi mpuzamahanga n’ishoramari wagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n’udushya mu Rwanda, nibwo yagizwe umuyobozi mukuru wa NBA Africa.

Mu byo buri munyarwanda adashobora kwibagirwa mu gihe Akamanzi yaramaze ayoboye ikigo cy’iterambere ry’u Rwanda RDB, ni itangizwa ry’ubukangurambaga bwiswe #VisitRwanda, bwamenyekanishije u Rwanda ku isi hose, bituma urwego rw’ubukerarugendo rutumbagira ku rugero rutari rwarigeze rugeraho. Ibigo bikomeye mu bya siporo byagiye bigirana amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda muri iyi gahunda ya #VisitRwanda harimo nka Arsenal, PSG, NBA, Bayern Munich, n’ibindi byinshi.

Mu yindi mirimo Akamanzi yakoze harimo nko kuba yarabaye mu nama ngishwanama z’imiryango mpuzamahanga nka WHO Foundation na Africa Nenda, ndetse no kuba yarayoboye ATL – isosiyete ikora igenzura rya RwandAir, Akagera Aviation, n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Akamanzi yagiye abona ibihembo bitandukanye mu myaka ishize, harimo nka Young Global Leader yahawe n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum), mu mwaka wa 2013 kandi Forbes yamushyize k’urutonde rw’abagore 20 ba mbere kandi bakiri bato bavuga rikijyana k’umugabane wa Afurika, muri 2020 nabwo ashyirwa mu bagore 50 bakomeye kuri uyu mugabane. Ikinyamakuru Jeune Afrique nacyo cyamushyize mu bagore 25 ba mbere muri Afurika. 

Akamanzi afite impamyabumenyi y’icyubahiro mu by’amategeko yakuye muri kaminuza ya Concordia, muri Canada, impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imiyoborere yakuye mu ishuri rya Harvard Kennedy, LLM mu bucuruzi mpuzamahanga n’ishoramari muri kaminuza ya Pretoriya, Afurika y’Epfo, ndetse na LLB (Hons) yo muri kaminuza ya Makerere, muri Uganda.

 

Previous Post

“RWANDA’S PATH TO PROGRESS: PRESIDENT KAGAME’S LEADERSHIP AND TRANSFORMATIVE ACHIEVEMENTS SET THE STAGE FOR 2024 ELECTIONS”

Next Post

PEREZIDA KAGAME YAGENEYE UBUTUMWA BUSOZA UMWAKA INGABO Z’IGIHUGU HAMWE N’IZINDI NZEGO Z’UMUTEKANO Z’U RWANDA

Related Posts

Suède: Ibihugu 11 byifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abagore b’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w’Umugore
Ahabanza

Suède: Ibihugu 11 byifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abagore b’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w’Umugore

by Kagame FAHADI
March 11, 2025
ENG-S

Rwandan Diaspora Embraces New Banking Opportunities with Equity Bank

by Rebe N. Immaculee
October 9, 2024
TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA: URUHARE RWA DIASPORA MU GUSHYIGIKIRA GAHUNDA YA NST2
Ahabanza

TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA: URUHARE RWA DIASPORA MU GUSHYIGIKIRA GAHUNDA YA NST2

by Rebe N. Immaculee
September 24, 2024
TWIBUKIRANYE BIMWE MU BIKORWA BYA DIASPORA NYARWANDA BITAZIBAGIRANA MU MITWE Y’ABANTU
Ahabanza

TWIBUKIRANYE BIMWE MU BIKORWA BYA DIASPORA NYARWANDA BITAZIBAGIRANA MU MITWE Y’ABANTU

by Rebe N. Immaculee
September 20, 2024
Serugo Jacques na Gentil Misigaro mu ndirimbo yuzuye ubuhanga yitwa “ NTARUBANZA”
Ahabanza

Serugo Jacques na Gentil Misigaro mu ndirimbo yuzuye ubuhanga yitwa “ NTARUBANZA”

by Rebe N. Immaculee
September 29, 2024
Next Post
PEREZIDA KAGAME YAGENEYE UBUTUMWA BUSOZA UMWAKA INGABO Z’IGIHUGU HAMWE N’IZINDI NZEGO Z’UMUTEKANO Z’U RWANDA

PEREZIDA KAGAME YAGENEYE UBUTUMWA BUSOZA UMWAKA INGABO Z’IGIHUGU HAMWE N’IZINDI NZEGO Z’UMUTEKANO Z’U RWANDA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Kwibuka30: Honoring the Past, Seeking Justice; Rwandan Ambassador’s Address at Kwibuka30 Ceremony in Warsaw, Poland

Kwibuka30: Honoring the Past, Seeking Justice; Rwandan Ambassador’s Address at Kwibuka30 Ceremony in Warsaw, Poland

August 1, 2024
USA: SITE Z’ITORA ZARONGEREWE MU KOROHEREZA ABANYARWANDA KUZATORA NEZA

USA: SITE Z’ITORA ZARONGEREWE MU KOROHEREZA ABANYARWANDA KUZATORA NEZA

August 1, 2024
HomepageKIN

Umuganura 2022: Ibyaranze igitaramo cyo kwizihiza umuganura muri Suede

November 20, 2022

Browse by Category

  • About Religion
  • Ahabanza
  • Country News
  • Culture
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Innovation
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • News
  • Umuco
  • Video

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.