• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumatatu, Septemba 15, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home Ahabanza

Uko abanyarwanda badafite ibyangombwa muri Suede bakiriye imyanzuro mishya ireba abimukira

Sebahire Sunday Sevelin by Sebahire Sunday Sevelin
Septemba 15, 2024
in Ahabanza, Inovasiyo, KIN-S
0
Uko abanyarwanda badafite ibyangombwa muri Suede bakiriye imyanzuro mishya ireba abimukira
0
SHARES
667
VIEWS

Suède,ni igihugu cyari kizwiho kwakira impunzi neza, ubu kigiye gutanga amafaranga menshi ku bantu bemera gutaha mu bihugu byabo. Leta irateganya kongera iyi nkunga inshuro 35, ikava kuri $978 igera kuri $34,000 ku muntu umwe. Iyi mpinduka igaragaza politiki ikarishye ku bijyanye n’abimukira, kuko Suède yifatanya n’ibindi bihugu by’i Burayi bigenda bikaza umutekano ku mipaka yabyo.

Ku wa Kane, guverinoma y’ishyaka riri k’ubutegetsi muri Suède yatangaje ko iyi nkunga nshya, izatangira gukoreshwa mu mwaka wa 2026. Gutanga iyi nkunga bizarushaho koroshya gutuma impunzi nyinshi zizayisaba. Imiryango, yari isanzwe ifite ingano ntarengwa ya $3,717.

Iwacu Times yavuganye n’Abanyarwanda batuye muri Suède batarabona ibyangombwa bibemerera kuba mu gihugu byemewe n’amategeko. Umugore w’imyaka 32 utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati: “Simfite impungenge zo koherezwa mu gihugu kuko ntari impunzi ya politiki, ariko mfite ubwoba bwo gutangira ubuzima bushya.”

Undi w’Umunyarwanda yavuze ko aramutse ahawe aya mafaranga yayakoresha mu gutangiza umushinga w’ubucuruzi mu Rwanda.

Iyi mpinduka ikomeye kuri Suède, igihugu cyari cyarabaye indiri ku bantu bahunga intambara mu bihugu nka Siriya na Afuganisitani. Suède ifite abaturage miliyoni 10.6, yari ifite impunzi zirenga 250,000 muri 2023. Ariko umwaka ushize, umuntu umwe gusa niwe wemeye iyo nkunga, inzobere ntizirashidikanya ko kongera ayo amafaranga bizakurura benshi.

Abanenga iyi politiki bavuga ko itanga ubutumwa bugaragaza ko impunzi zitifuzwa muri Suède. Martin Nyman, umujyanama mu by’amategeko mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu Civil Rights Defenders, yagize ati: “Ubutumwa bwa guverinoma ni uko abimukira batagomba kuza muri Suède.”

Abahanga bemeza ko amafaranga yatanzwe kuri gahunda yo gutaha yakabaye akoreshwa mu gufasha impunzi kwinjira neza mu mibereho ya Suède, binyuze mu masomo y’indimi, ubufasha bwo kubona akazi, n’amahugurwa yabafasha kubaka ubuzima bwiza muri Suède.

Iyi nkuru yamenyekanye hashize iminsi ibiri gusa leta ishyizeho abaminisitiri bashya, aho Johan Forssell, umwe mu bagize ishyaka Moderate Party, yagizwe Minisitiri w’abimukira. Yari azwiho kugabanya ingengo y’imari yagenerwaga inkunga mpuzamahanga ubwo yari Minisitiri w’iterambere mpuzamahanga n’ubucuruzi.

Previous Post

Jordan Mukubu Akeneye Ubufasha Bwo Kwivuza Impyiko Byihuse – Turengere Ubuzima Bwe

Next Post

Abanyarwanda bitwaye gute muri ibi bihe bidasanzwe b’umwuzure muri Polonye

Next Post
Abanyarwanda bitwaye gute muri ibi bihe bidasanzwe b’umwuzure muri Polonye

Abanyarwanda bitwaye gute muri ibi bihe bidasanzwe b'umwuzure muri Polonye

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.