• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumatano, Agosti 6, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home ENG-S

Umutegarugori nawe ati”Ikoranabuhanga no guhanga udushya ku isonga :Umunsi w’umugore muri Sweden habereyemo udushya.

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
Machi 19, 2023
in ENG-S
2
Umutegarugori nawe ati”Ikoranabuhanga no guhanga udushya ku isonga :Umunsi w’umugore muri Sweden habereyemo udushya.
0
SHARES
2
VIEWS

Nkuko bisanzwe ukwezi kwa gatatu buri mwaka u Rwanda n’abanyarwanda bizihiza umunsi w’abagore, ni nako byagenze i Stockholm mu mugi mukuru w’igihugu cya Suwede. Ni umunsi udasanzwe ku banyarwanda batuye muri icyo gihigu kubera ko waranzwe n’udushya tudasanzwe.

Ibi birori byateguwe n’umuryango w’abagore batuye muri Suwedi witwa RWAS (RWANDA WOMEN ASSOCIATION ), ukaba umuryango w’abagore bishyize hamwe mu bikorwa bitandukanye harimo; gufasha urubyiruko rwavukiye muri icyo gihugu mu bijyanye no kubigisha ururimi rw’ikinyarwanda , kubatoza umuco nyarwanda , imbyino, ndetse hari n’ibindi bikorwa bakora mu Rwanda byo gufasha abatishoboye.

Abayobozi n’bafatanyabikorwa ba RWAS

Ibi birori bikaba byitabiriwe na nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’amajyaruguru y’Uburayi ( Nordic Countries ) Dr Diane GASHUMBA, ndetse n’abandi banyarwanda baje baturutse mu Rwanda. Mu ijambo Ambasaderi Dr Diane Gashumba yagejeje kubitabiriye ibi birori, yabanje gushimira abagore mu bikorwa bagenda bakora yaba aho batuye ariko cyane cyane ibyo bakorera mu gihugu cyabahaye ijambo. Yakomeje agira ati: “Bagore beza nshimishijwe n’uburyo mwateguye ibi birori byiza cyane, nshimiye byimazeyo nabandi bose babigizemo uruhare kandi nshimira namwe mwitabiriye.”
Ati: “Rero ndagirango nkomeze mbashishikarize no gukoresha ikorana buhanga ndetse no guhanga udushya.”

Ambasaderi Dr Diane GASHUMBA

Francine MUKASHEMA uhagarariye umuryango w’abagore ( RWAS ) yavuze impamvu bashinze uyumuryango ndetse n’ibikorwa bakora bigiye bitandukanye. Ati: “Twashinze uyu muryango kubera ko twasanze ari ingirakamaro ku banyarwandakazi batuye hano kuko bidufasha guhuza abandi banyarwandakazi bari hirya nohino muri iki gihugu, tukaganira ndetse tukajya inama z’uko twakwiteza imbere ndetse tugateza imbere n’igihugu cyacu.”

Francine MUKASHEMA uhagarariye umuryango w’abagore ( RWAS )

akomeje agira ati: “Dufite ibikorwa byinshi bitandukanye tumaze kugeraho, yaba hano ndetse no mu gihugu cyacu. Ibi kandi ntabwo tubikora twenyine kuko dufatanya n’abandi batuba hafi mu buryo bugiye butandukanye kandi tukaba tunashishikariza n’abandi bifuza kutugana ko imiryango ikinguye.”

Ababyeyi bahawe indabo z’ishimwe
Abanyeshuri barangije amasomo y’urumi n’umuco by’ikinyarwanda

Abana bato ndetse n’urubyiruko basusurukije abitabiriye ibi birori mu mbyino nyarwanda, byari biryoheye ijisho. Muri uyu muhango hanabereyemo ubusabane ndetse abitabiriye mu byishimo byinshi bacinya akadiho karahava.

Inkuru yanditswe : S. Sunday Séverin
Chief Editor : Rebe Immaculee Birere

Previous Post

Mu Inteko ishingamategeko ya Polonye: U Rwanda rwashimiwe ko ari urugero rwiza mu iterambere ry’umugore.

Next Post

Abatuye Poland no kumugabane w’Uburayi bungutse umuramyi w’umuhanga Boris MUGABO NSANZABANDI – Mfite ubuhamya kandi burebure bwatumye niyemeza kuririmbira Imana

Next Post

Abatuye Poland no kumugabane w'Uburayi bungutse umuramyi w'umuhanga Boris MUGABO NSANZABANDI - Mfite ubuhamya kandi burebure bwatumye niyemeza kuririmbira Imana

Comments 2

  1. Eric Mugisha says:
    2 miaka ago

    Great work

    Jibu
  2. Fanny says:
    2 miaka ago

    ❤️ 👌

    Jibu

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.