• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumatano, Agosti 6, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home ENG-S

U Rwanda n’ibindi bihugu 50 byateguye imurikagurisha ryitabiriwe n’umugore wa Perezida wa Pologne

Sebahire Sunday Sevelin by Sebahire Sunday Sevelin
Disemba 3, 2023
in ENG-S
0
U Rwanda n’ibindi bihugu 50 byateguye imurikagurisha ryitabiriwe n’umugore wa Perezida wa Pologne
0
SHARES
1
VIEWS

U Rwanda n’ibindi bihugu bisaga 50 bifite ambasade muri Pologne byahuriye mu imurikagurisha ritegurwa binyuze mu gikorwa ngarukamwaka cya ‘International Charity Bazaar’, rinitabirwa n’umugore wa Perezida w’iki gihugu, Agata Kornhauser-Duda.

‘International Charity Bazaar’ ni igikorwa gitegurwa n’Ihuriro ry’abagore b’aba Ambasaderi bahagarariye ibihugu bitandukanye muri Pologne rizwi nka ‘SHOM’. Kiba kigamije gukusanya amafaranga yifashishwa mu bikorwa by’ubugiraneza bikorwa n’iri huriro.

Iki gikorwa cya ‘International Charity Bazaar’ cy’uyu mwaka cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 ukuboza mu 2023. Amafaranga yakusanyijwe azifashishwa mu bikorwa byo gutera inkunga imiryango ifasha abana, abarwayi, abatagira aho kuba ndetse n’abafite ubumuga.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Ambasade z’ibihugu 50 birimo u Bufaransa, u Budage, Hongrie, Mexique, u Buhinde, Indonesia , Arabie Saudite n’ibindi. Cyaranzwe no kugurisha ibicuruzwa bitandukanye bijyanye n’umwihariko wa buri gihugu.

Ambasade y’u Rwanda yamuritse imitako gakondo itandukanye irimo imigongo, uduseke ndetse n’ibindi bicuruzwa nk’ikawa n’icyayi byakunzwe cyane.

Abitabitiye iri mirikagurisha banyuzwe n’Itorero Icyeza ryabasusurukije; ndetse umugore wa Perezida wa Pologne yafashe ifoto y’urwibutso n’iri torero bari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda n’umugore we.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase yabwiye abari muri uwo muhango ko umuco w’Abanyarwanda ari ikimenyetso kibaranga.
Ati “Aba basore n’inkumi bagiye kubereka umuco wacu; ni abanyeshuli biga muri Kaminuza z’inaha muri Pologne kandi umuco wacu ugaragaza icyo turi cyo nk’Abanyarwanda.”

Uretse kumurika ibikorerwa mu Rwanda bitandukanye, Shyaka Beata, umugore wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne uyu mwaka yatowe muri komite iyobora iri huriro ry’abagore b’Abambasaderi b’ibihugu bitandukanye muri iki gihugu.
SHOM ni ihuriro rifite intego zo gufasha abanyamuryango baryo bashyashya kwisanga muri iki gihugu cya Pologne, aho bategura ibikorwa bibahuza n’abandi bahasanzwe mu rwego rwo kumenyana ndetse no kubamenyereza ubuzima bwo mu gihugu.

Ryiyemeje kandi gukusanya inkunga yo gukoresha mu bikorwa by’ubugiraneza muri iki gihugu cya Pologne.
Iri murikagurisha ryatangajwe kandi n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu.

Previous Post

POLONYE:  Abagore ba ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Polonye ku nshuro ya 16 mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa International Charity Bazaar. Ibyo wamenya kuri  iki gikorwa.

Next Post

UMUKWABU K’UMUPAKA WA POLONYE N’UBUDAGE :  U BUDAGE BWONGEREYE IGIHE CYO GUKAZA INGAMBA ZO KUGENZURA ABINJIRA KU MIPAKA MU BURYO BUTEMEWE N’AMATEGEKO

Next Post
UMUKWABU K’UMUPAKA WA POLONYE N’UBUDAGE :  U BUDAGE BWONGEREYE IGIHE CYO GUKAZA INGAMBA ZO KUGENZURA ABINJIRA KU MIPAKA MU BURYO BUTEMEWE N’AMATEGEKO

UMUKWABU K’UMUPAKA WA POLONYE N’UBUDAGE :  U BUDAGE BWONGEREYE IGIHE CYO GUKAZA INGAMBA ZO KUGENZURA ABINJIRA KU MIPAKA MU BURYO BUTEMEWE N’AMATEGEKO

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.