ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
  • Home
Saturday, June 14, 2025
  • Login
Iwacu Times Magazine
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
No Result
View All Result

U buholande : Abanyarwanda bahatuye bumva neza uruhare rwabo mu interambere ry’igihugu cyababyaye

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
June 30, 2023
0
12
VIEWS

Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’ igitangazamakuru gikorera kuri murandasi ku ishene ya yutube cya Isimbi TV, Nyakubahwa Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriwe n’umunyamakuru wabaye ikimenyabose Sabin Murungi mu rugendo arimo kugirira mubihugu by’uburayi aho agenda aganira n’abanyarwanda bahatuye aho bibanda ku buzima busanzwe babamo dore ko abenshi mubamukurikira bakunda uburyo Isimbi TV imaze guhindura ubuzima bwabo bitewe n’ibiganiro byiza kandi byubaka sosiyete .

Umunyamakuru yatangiye aha ikaze Nyakubahwa Amb. aho batangiye baganira ku mavu n’amvuko ya ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’ u Buholande, aho imaze imyaka itari mike dore ko yatangiye imirimo yayo ku mugaragaro muri 2006 mu kwezi ku Kwakira. Ugeraranije nizindi ambasade ntabwo imaze igihe kinini ariko nyakubahwa Ambasaderi yatangaje ko ifite kandi yagiriye U Rwanda akamaro kanini cyane cyane nyuma y’ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyakubahwa Amb. Olivier Nduhungirehe

“U Buholande kandi ni igihugu cyafashije U Rwanda cyane mugusana inkiko, ibyumba byazo cyane cyane mu gusana no guhugura abacamanza bacu, ababuranira abandi abo dukunze kwita abavoka, izo nshingano zose zijyanye n’ubutabera abaholande bagize uruhare runini muri iyo ngingo, ntitwakwirengagiza, ubuhinzi, ndetse no gucunga amazi, kuko iki gihugu kiri hasi bafite uburyo bukomeye bwo gucunga amazi no guhindura ahari amazi bakahatura, ndetse n’ubucuruzi.

Nyakubahwa Amb. akomeza agira ari byageze igihe U Rwanda nk’igihugu gifata icyemezo cyo gunhindura imikoranire n’ibindi bihugu, harimo n’ u Buholande nk’igihugu cyateye imbere mubucuruzi guhera muri za 2018 kugeza nko muri 2022, Twafashe icyemezo cyo kugabanya inkunga ahubwo tukinjira muburyo bwo gukorana icyo bita mucyongereza (Transitiong from aid to trade.) kuva icyo gihe twohereza ibicuruzwa byinshi birimo icyayi, ikawa, indabo, n’amabuye yagaciro ibintu byagiye bitera imbere cyane twavuga nko mu mwaka ushize ibyo twohereza mu buholandi, 15$M byikubye gatatu ibyo twoherezaga mu myaka itatu ishize

Nyakubahwa Amb. kandi yagarutse kuruhare ry’urugaga rwabikorera bo mu Rwanda bafite imikoranire yahafi nabahano mu buhorande, aho yagize ati: “U buholande ni abacuruzi no mu mutwe baracuruza iyo bahuye n’abandi rero bafite iyo myumvire yo gucuruza ibintu bihita byoroha, burya erega natwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika imfashanyo ntikwiriye gukora cyane kuruta ubufatanye mu bucuruzi.” Hano rero ni murugo rw’abacuruzi n’ishoramari muri rusange.

Umunyamakuru Sabin yakomeje kubaza Amb. ati: “Nk’umunyarwanda wifuza gukora ishoramari no kumenya amahirwe ari hano nk’umuntu wize, kandi wabaye ino igihe kinini, uwifuza guhaha ubumenyi cyangwa kwohereza ibyo akora yabigenza ate?

Amb. Olivier Nduhungirehe: “Hano mu buholande hari abanyarwanda bahakorera ubucuruzi cyane nko mu mugi wa Den Haag bakora nk’ubucuruzi bw’iby’iwacu, akenshi bazana ibicuruzwa muri RwandAir bigaca mu Bubiligi cyangwa abakorana n’abaholande ariko batahaba. Icyo twifuza nuko niba hari abandi bifuza kwongera ubucuruzi byaba byiza rwose icyangombwa nuko byaba ari ibintu bihoraho kuko twe akazi kacu nka ambasade nugushishikariza abanyarwanda gukorana n’iki Gihugu, urugero nk’imbuto, i kawa, imboga, indabo, nabibutsa ko hano habera ama murikagurisha akomeye cyane cyane mubintu bakunda kwita hotculture.

Umunyamakuru:“Ese hano haba hari abanyarwanda bahafite ibikorwa binini, nkuko tubibona mu bihugu nk’ububiligi?”

Nyakubahwa Amb. “ Yego hano barahari bafite cyane cyane amaguriro (Alimentation) ku buryo abanyarwanda batumiza ibintu mu Rwanda ku buryo ushaka ibintu byo mu Rwanda ukabigurira hano.  Ikindi rero hari n’abandi bakora ibintu bitandukanye, abo tugerageza kumenya nibenshi batuye mu migi itandukanye.
Umunyamakuru: “Turi mu mugi uzwi cyane ku isi n’igicumbi cy’ubutabera mpuzamahanga I lahe, byongeyeho mu gihugu gikenera cyane uyu mugi by’umwihariko mu butabera, nk’umuntu wize amategeko kandi igihugu cy’ U Rwanda gifite benshi bakoze Jenocide batarafatwa ese Ambasade ibikoraho iki?”

Nyakubahwa Amb. “Murakoze ubusanzwe uyu mugi wa Den Haag ni umugi uzwi nk’umugi mpuzamahanga w’amahoro n’ubutabera, ahanini bishingiwe ku nkiko mpuzamahanga zihaba nyinshi, by’umwihariko harimo urukiko mpuzamahanga mpana byaha rwashyiriweho kurangiza imanza zo mu Rwanda, rero hakaba n’abahungiye hano ariko bakurikiranywe n’inkiko zo mu Buholande, urugero nko mu kwezi kwa 5 mu mwaka wa 2020, wafashe Felicien Kabuga yoherezwa hano gukurikiranwa nubwo habaye amananiza menshi muntangiriro zarwo, ariko kugeza ejo bundi urukiko rushingiye kubyemezo by’abaganga rwemeje ko atakurikiranwa kubera ko afite ikibazo cyo kwibagirwa, ariko ubushinjacyaha bwarajuriye kandi twizerako ubutabera buzakora akazi kabwo.

Twavuga kandi nka, Jean Claude Nzinga ukomoka mu karere Ka Kicukiro, Jean Baptiste Mugimba, Venant Rutunga abo bose baroherejwe barakurikiranwa. Rero twabibutsa ko U Rwanda rwahisemo ko niba igihugu kidashaka kwohereza umuntu mu Rwanda kuhaburanira twe twemera ko yaburanishirizwa aho ari nka Ntahorugeze waburanishijwe n’urukiro rw’ u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Sweden, rwafashe icyemezo ko atakoherezwa mu Rwanda akaburanira aho ari nubwo urukiko rwo rwemezaga ko ntakibazo gihari mu kuburyo yaburanira mu Rwanda nkwibutse ko aho byari muri za 2011.

Source: Isimbi Tv.
Umwanditsi Joseph Uwagaba

Previous Post

France: RwandAir mubyerekezo byagura imbibi zayo mu burayi.

Next Post

Iguriro ry’ikawa “Amakuru Coffee Shop” ryifashishije Icyeza mugukundisha abanya Pologne ibikomoka mu Rwanda

Related Posts

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw
Culture

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw

by Rebe N. Immaculee
May 15, 2025
Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK
ENG-S

Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK

by Rebe N. Immaculee
April 18, 2025
Country News

Ambassador Shyaka at Kwibuka31: Honoring the Past, Defending Rwanda’s Right to Shape Its Future

by KURAMA Pius
April 9, 2025
Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm
Culture

Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm

by Rebe N. Immaculee
March 7, 2025
Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon
ENG-S

Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon

by Rebe N. Immaculee
November 15, 2024
Next Post
Iguriro ry’ikawa “Amakuru Coffee Shop” ryifashishije Icyeza mugukundisha abanya Pologne ibikomoka mu Rwanda

Iguriro ry’ikawa "Amakuru Coffee Shop" ryifashishije Icyeza mugukundisha abanya Pologne ibikomoka mu Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

MURI POLAND : IBI MUKOZE UYU MUNSI NI URUGERO RWIBISHOBOKA.

MURI POLAND : IBI MUKOZE UYU MUNSI NI URUGERO RWIBISHOBOKA.

July 9, 2023
Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30

Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30

August 6, 2024
Polonye:Inkotanyi ni igitekerezo kidasaza.

Polonye:Inkotanyi ni igitekerezo kidasaza.

January 22, 2023

Browse by Category

  • About Religion
  • Ahabanza
  • Country News
  • Culture
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Innovation
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • News
  • Umuco
  • Video

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.