• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Alhamisi, Agosti 7, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home ENG-S

POLONYE:  Abagore ba ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Polonye ku nshuro ya 16 mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa International Charity Bazaar. Ibyo wamenya kuri  iki gikorwa.

Sebahire Sunday Sevelin by Sebahire Sunday Sevelin
Disemba 2, 2023
in ENG-S
0
Rwanda in Warsaw took part in a major annual event organized by SHOM International Charity Bazaar 2022
0
SHARES
1
VIEWS

Abashakanye na ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabbo muri Polonye bahuriye mu muryango witwa SHOM ( bisobanuye  “Spouses Of Heads of Missions (SHOM)”. Nkuko biri mw’izina ryawo, SHOM ni umuryango (cyangwa se ishyirahamwe) ugizwe n’abafasha b’abahagarariye ibihugu byabo muri Polonye ndetse bakaba batuye muri iki gihugu. Byumvikana ko n’u Rwanda ruri mu bagize uyu muryango aho ruhagagrariwe n’umufasha wa Bwana Amb. Prof. SHYAKA Anastase, Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Polonye.

Uyu mwaka byúmwihariko, u Rwanda rukaba rwaratorewe kujya muri Komite nyobozi yúyu muryango SHOM, aho umugore wa Ambasaderi, Madam Shyaka Maria Beata, ari Umunyamabanga mukuru wawo.

Umuryango SHOM watangiye ibikorwa byawo mu mwaka wa 2008, ukaba ufite intego ebyiri nyamukuru arizo:

  • Gufasha abanyamuryango bawo bashyashya kwisanga muri iki gihugu cya Polonye, aho bategura ibikorwa bibahuza n’abandi bahasanzwe mu rwego rwo kumenyana ndetse no kubamenyereza ubuzima bwo mu gihugu.
  • Gukusanya inkunga yo gushyira mu bikorwa by’ubugiraneza muri iki gihugu cya Polonye, ari naho hazamo igikorwa ngarukamwaka cyitwa SHOM International Charity Bazaar.

Tugarutse ku gikorwa SHOM International Charity Bazaar kiba buri mwaka; kikaba gikorwa mu buryo bw’imurikagurisha ryibanda mu kwerekana no kumenyekanisha imico itandukanye y’ibihugu bifite ababihagarariye muri iki gihugu cya Polonye. Ni imurikagurisha ribera mu mujyi wa Warsaw rizamo abantu benshi harimo abanya Polonye  ndetse n’abanyamahanga batuye muri iki gihugu, aho habaho kwerekana ibintu

bitandukanye biranga imico y’ibyo bihugu ndetse n’ibicuruzwa nk’ibinyobwa, ibyo kurya, imitako ndetse n’ibindi byinshi, by’umwihariko byose bikaba bikorerwa muri ibi bihugu biba byitabiriye iki gikorwa ari nabyo n’ubundi  bifite ababihagarariye mu gihugu cya Polonye.

Uretse kuba iri murikagurisha riha umwanya ibihugu bitandukanye kwereka no kurata ibigize imico yabyo, iyindi ntego nyamukuru ya International Charity Bazaar n’uko  inkunga yose ikusanyirizwa muri iki gikorwa ishyikirizwa imiryango itandukanye ikora ibikorwa by’ubugiraneza (charity) ariko nanone ibyo bikorwa byayo bikaba byibanda ku gihugu cya Polonye kandi byita cyane cyane ku bana n’urubyiruko.

Umwaka ushize wa 2022, ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iki gikorwa, aho Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Polonye Bwana Amb. Prof. SHYAKA Anastase yitabiriye aherekejwe n’umufasha we ndetse n’abandi banyarwanda batuye mu mujyi wa Warsaw. U Rwanda kandi rwabonyeho umwanya wo kugaragaza bimwe mubikorerwa mu Rwanda ndetse nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu hamwe n’umufasha we bashyikirije impano y’agaseke nyakubahwa Agata Kornhauser Duda madamu wa Perezida

REBA MAFOTO https://www.iwacutimes.com

Agaseke gasanzwe ari kimwe mu bikoresho biranga umuco nyarwanda, mu muco wacu guha umuntu impano y’agaseke cyangwa se kimwe mu bikoresho biranga umuco nyarwanda, aba ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubushuti n’umubano mwiza.

Amafoto SHOM International Charity Bazaar 2022
Previous Post

AMAHIRWE Y’AKAZI KUBIFUZA GUKORERA MURI NORUVEJE (NORWAY ) 2023/2024

Next Post

U Rwanda n’ibindi bihugu 50 byateguye imurikagurisha ryitabiriwe n’umugore wa Perezida wa Pologne

Next Post
U Rwanda n’ibindi bihugu 50 byateguye imurikagurisha ryitabiriwe n’umugore wa Perezida wa Pologne

U Rwanda n’ibindi bihugu 50 byateguye imurikagurisha ryitabiriwe n’umugore wa Perezida wa Pologne

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.