• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Alhamisi, Agosti 7, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home ENG-S

Rwanda–Polonye: UWAHUZA IMANA N’IGIHUGU NTIYAHUSHA INTEGO.

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
Disemba 21, 2022
in ENG-S
0
Rwanda–Polonye: UWAHUZA IMANA N’IGIHUGU NTIYAHUSHA INTEGO.
0
SHARES
5
VIEWS

Kuri iki cyumweru, ubuyobozi bwa Ambasade bufatanyije n’abanyarwanda batuye muri Polonye hamwe na Rwanda Christian Fellowship, abasaga 200 biganjemo urubyiruko rwahuriye muri Kaminuza ya University of Life Sciences in Warsaw mu gikorwa cyiswe Rwanda Christmas meet-up aho bari bafite insanganyamatsiko igira iti; “Ni gute urubyiruko ruri mu mahanga rwagumana indangagaciro”

Ambasaderi Prof Shyaka Anastase

Nyakubwa Amb.Prof. Shyaka Anastase mu ijambo yagejeje kubitabiriye Rwanda Christian meet up yagize ati; “nubwo turi kure y’u Rwanda ariko u Rwanda turi kumwe narwo binyuze mundangagaciro zacu. Uyu munsi ni umunsi mwiza wo kwiga nanjye ubwanjye nize kandi ibyavugiwe aha bikwiriye kuba impamba, burya UWAHUZA IMANA N’IGIHUGU NTIYAHUSHA INTEGO, turi Imahanga ariko reka dutahe mu bitekerezo no mu mutima, bizadufasha kugumana igihugu cyacu n’umuco wacu, duhore kandi tuzirikana ko aho umunyarwanda ari haba hari indangagaciro z’u Rwanda, bizatuma turushaho kubaka igihugu cyacu.”

Umuyobozi wa Dispora Nyarwanda Bwana Allan Nyombayire yagize ati: “Dukwiriye kuzirikana ko agaciro ari ukugira ishema ry’uwo uriwe kandi nk umunyarwanda ntawe ufite uburenganzira bwo ku bikwambura”. Yibukije abari aho ko indangagaciro ari ibikorwa bikomoka ku myemerere ishingiye kubyo twemera ndetse n’imigenzo myiza abanyarwanda bakwiriye guhuriraho, yanibukije abitabiriye indangagaciro 7 ziranga abanyarwanda muri rusange arizo;  Ubumwe, gukunda igihugu, kwanga umugayo,kugira ubutwari, ubwitange, gukunda umurimo ndetse no kwihesha agaciro.”

Umuyobozi wa RCA Polan – Alan Nyombayire

Umwe mubatanze ikiganiro,Madam Tona yagize ati; “indangagaciro nyayo nk’umukobwa ni ukugira intego ndetse no kumva ko ukwiriye kwigira ukamenya ko ufite inshingano zo kwishakira inzira mu buryo buguhesha ishema. Nk’abana b’abakobwa rero dukwiriye gushishikarira kumvira abadukuriye tugendera munzira n’amahirwe baduciriye, dufite urugero rwiza, nyakubahwa First Lady wacu ahora aharanira ko umwana w’umukobwa yatera mbere”.

Tona Aline

Padiri Walter: “Ijambo ry’ Imana ryongera ubuhe bumenyi mu kunoza indangagaciro: Usesenguye uko igihugu cyacu giteye kuva kera na kare,mu Rwanda twahoze dusangiye ururimi, Umuco, Idini rimwe… Nk’abanyarwanda dukwiriye kwitandukana n’ibitunaniza byose duhitamo aho tubarizwa, kuko bidufasha kwirinda gukora ibibi kuko Ijambo ry’ Imana ritumurikira ritwigisha kubaha abaturuta barimo ababyeyi ndtse n’ abayobizi.”

Padiri Walter

Pastor Senga Emmanuel waturutse mu Rwanda ati: “ Ijambo ry’imana muri Yohani: Ubahe kuba umwe kugirango abantu bamenyeko ari abigishwa banjye b’ukuri. Abanyarwanda ntidukwiriye gutakaza ubumwe nkuko Christo yabidusabye, ibi bizatuma turushaho kurindana.”

Pastor Senga Emmanuel

Inkuru yanditswe na: Joseph Uwagaba Caleb

Chief Editor: Rebe Birere Immmaculee

Previous Post

Polonye: Abanyarwanda n’inshuti barahurira mu gikorwa cyo kwizihiza Noherli n’umwaka mushya

Next Post

Imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF-INKOTANYI umaze ushinzwe irarimbanije muri Polonye.

Next Post
Imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF-INKOTANYI umaze ushinzwe irarimbanije muri Polonye.

Imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF-INKOTANYI umaze ushinzwe irarimbanije muri Polonye.

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.