• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumapili, Agosti 3, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home Ahabanza

RWANDA DAY 2024, WASHINGTON, D.C.: BIRASHOBOKA TWAKIHUTA KANDI TUKANAGERA KURE President PAUL KAGAME

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
Agosti 6, 2024
in Ahabanza
0
RWANDA DAY 2024, WASHINGTON, D.C.: BIRASHOBOKA TWAKIHUTA KANDI TUKANAGERA KURE President PAUL KAGAME
0
SHARES
2
VIEWS

Rwanda day 2024: kurebesha amaso ukamenya umubare wabitabiriye Rwanda day 2024 Washington, D.C. byakugora cyane uhereye ku marembo ya Convention center kugera munzu mbera byombi hakubise haruzura. Nkuko byagarutsweho na Ambasaderi w’u Rwanda muri Reta Zunze ubumwe z’Amerika, Mukantabana, nize amateka ariko sindabona umuntu mu mateka umeze nka Perezida Paul Kagame ibi bishimangwirwa n’umubare munini witabiriye Rwanda day.

Mu Ijambo rye President wa Repulika y’u Rwanda yashimiye abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day; abaha ubutumwa bari bategereje ati; naje guhura n’abantu batandukanye mu mpamvu z’akazi ariko cyane cyane naje guhura n’abanyarwanda, kuza muri Rwanda day n’ibintu byingenzi cyane kuri jyewe rero ndashimira mwe mwaje ariko cyane cyane inshuti z’u Rwanda barenze kuba inshuti ahubwo babaye bamwe muritwe;

Urugendo rwacu nk’Igihugu rwari rugoye ruruhije ariko nicyo cyarugize rwiiza kuko nibyo bya tugize abo turibo kandi turashaka gukora cyane nk’Igihugu ngo tugere kure, rero bajya bavuga ngo nta murabyo ukubita ahantu hamwe inshuro ebyiri, twe abanyarwanda ndabizeza ko dukora ibishoboka ngo tube dutuje Kandi twiteguye twubaka inzego zitajegajega cyane cyane umutekano wacu; atebya ati: “kimwe mubyo Masai atababwiye nuko uretse kwishima mu mutwe nakoraga no mu mifuka yipantaro nibaza aho amafaranga yo kwubaka Arena azava Ariko narinzi neza ko bishoboka ko yaboneka.” Kuko ejo hazaza hacu hagomba kuba heza, kuko umuntu afite ubushobozi bwo gukora ibintu byiza nubwo hari nabakora ibibi urugero ni aho twari turi mu myaka 30. Birashoboka ko twagenda twihuta kandi tugera kure.

U Rwanda niba hari ikintu kitunaniye ntuzigere dukoresha imvugo zo kubigereka kubandi ngo abakoroni hoya! ibyo birashaje ni ibyakera. Umugabane wacu ukwiriye gukorera hamwe turushaho gushaka kumenya nihe twatsinzwe niki twakora ngo tubikemure?; twe nk’abanyarwanda ntidushobora kwibagirwa amasomo mabi twakuye mubyago twagize urugero kuzirikana ko niyo wasigara uri wenyine ukwiriye kuba ushaka ibisubizo nubwo bidakuraho ko ugomba gukorana n’abandi ndetse ukabigiraho byinshi.

Mwe ababa mumahanga mushobora guhitamo kujya kuba mu mahanga Ariko ntimukwiriye kwemera ko u Rwanda rubavamo ikindi nimwe mukwiriye kumenya amahitamo mukwiriye gukora ku gihugu cyanyu ndetse no kugiha icyerekezo.
“Imana ibahe umugisha.”

Ifoto y’urwibutso na Nyakubahwa President Paul kagame na Madam hamwe  n’itorero ry’abana bo muri Amerika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, Yatangaje ko bwa mbere mu mateka, u Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Amerika y’Epfo by’umwihariko muri Bresil. Yasobanuye kandi ko na za Ambasade z’ibindi bihugu zikomeje gufungurwa mu Rwanda aho ubu i Kigali hari za Ambasade 45 z’ibihugu binyuranye.

Dr. Vincent Biruta Minisitiri w’ububanye n’amahanga n’ubutwererane

Pastor Rick Warren umwe mubajyanama ba Perezida wa Repubulika yahawe umwanya wo kugira ubutumwa agenera abitabiriye Rwanda day aho yagize ati: “Kimwe mu bintu mukwiriye kwishimira Mu myaka 30 Nuko mufite igihugu,”
Reka mbasabe ibintu bine mwe muri hano muri Amerika uyu munsi,

Icya mbere mukwiriye kwiga; kuko bizana impinduka nziza ku gihugu cyose rero mwige muri Amerika hanyuma Mwigishe abo mwasize mu rugo, Icya kabiri Mukore ishoramari mu rugo hano hari amahirwe menshi muyakoreshe muhitamo ishoramari risubira murugo.
Icya gatatu mutegure ibikorwa by’ubugiraneza bizafasha ba bantu bacu bohasi. Icya nyuma muzirikane umuco wanyu nyarwanda muharanire kuwuteza Imbere hano muri Amerika bizatuma abantu barushaho kubamenya no kumenya igihugu mutegure ibintu bitandukanye bishingiye ku gihugu cyanyu; Icyo nshaka kuvuga mufite ubushobozi bwo guhindura igihugu cyanyu mugena ahazaza hacyo.

Umunyabigwi Masai Ujiri, Founder & CEO, Giants of Africa: Ati: “Rimwe nari nicaranye na President Kagame turimo kureba umukino arambaza ngo byasaba amafaranga angahe ngo twubake Arena nkiyi? icyo wakwifuza cyose mu Rwanda wakibona, jya muri Abuja Nairobi, Accra, South Africa kuki badafite Arena kandi dufite abanyabirori bakomeye ku isi; Mu kiniga kinshi Ndashaka ko Bruce Melody ajya muri Kenya, Uganda agasaba arena kuko birashoboka.

Masai Ujiri, Founder & CEO, Giants of Africa

 

Previous Post

UMUSHYIKIRANO2024: NUTINYA GUFATA UMWANZURO WO GUKORA IBYO USHINZWE NGO URATINYA GUKORA AMAKOSA IYO SI IMPAMVU.

Next Post

MU UBUSUWISI ABANYARWANDA N’INSHUTI ZABO BAHATUYE BIZIHIJE UMUNSI W’INTWARI

Next Post
MU UBUSUWISI ABANYARWANDA N’INSHUTI ZABO BAHATUYE BIZIHIJE UMUNSI W’INTWARI

MU UBUSUWISI ABANYARWANDA N'INSHUTI ZABO BAHATUYE BIZIHIJE UMUNSI W’INTWARI

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.