• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Alhamisi, Agosti 7, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home ENG-S

Polonye: Abanyarwanda n’inshuti barahurira mu gikorwa cyo kwizihiza Noherli n’umwaka mushya

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
Disemba 16, 2022
in ENG-S
1
Polonye: Abanyarwanda n’inshuti barahurira mu gikorwa cyo kwizihiza Noherli n’umwaka mushya
0
SHARES
22
VIEWS

Uko umuryango w’abanyarwanda batuye ndetse n’abiga mu gihugu cya Polonye ugenda urushaho kwaguka, ni nako hagenda hategurwa ibikorwa mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu  bigamije kubahuza ndetse no kubafasha  kurushaho kumenyana. Ibi  bikaba ari ibigaragaza umubano  ugenda urushaho kuba mwiza hagati y’ibihugu byombi. Ibi kandi  biherutse gushimangirwa ubwo muri uku kwezi k’Ukuboza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yakiriraga i Kigali  mugenzi we Pawel Jablonski, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’igihugu cya Polonye. Muri urwo ruzinduko kandi hatangajwe ko igihugu cya Polonye kigiye gufungura Ambasade yacyo mu Rwanda.  U Rwanda na Polonye bisanzwe bifitanye imikoranire cyane cyane mu bijyanye n’uburezi ndetse n’ubucuruzi.

Ambassador Prof Shyaka Anastase azaba ari umushyitsi mukuru

Ni muri urwo rwego, Ambasade y’U Rwanda muri Polonye ifatanyije n’umuryango w’abanyarwanda bahatuye (RCA-Poland)  bateguye igikorwa bise Christmas Meet-Up gifite insanganyamatsiko igira iti “Ni gute urubyiruko ruri mu mahanga rwagumana indangagaciro”. Iki gikorwa giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki 17 Ukuboza 2022 mu mujyi wa Warsaw, kikazahuza urubyiruko rw’abanyarwanda ruturutse mu bice bitandukanye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Polonye Amb. Prof. Shyaka Anastase nk’umushyitsi mukuru watumiwe kuri uwo munsi azatanga ikiganiro, ibiganiro ndetse bikazanatangwa n’abandi biganjemo urubyiruko rubarizwa muri RCA-Poland ndetse n’abandi banyarwanda batandukanye.

Pastor Nsenga Emmanuel ari mubazatanga ibiganiro
Padiri Walter UKURIKIYIMFURA azaba ari mubazatanga ibiganiro
Aline Tona umunyarwandakazi utuye Polonye azatanga ibiganiro
Allan NYOMBAYIRE Uhagarariye abanyarwanda batuye muri Polonye azatanga ibuganiro
Previous Post

Madamu wa Perezida wa Polonye nyakubahwa Agata Kornhauser  Duda yitabiriye igikorwa ngarukamwaka gitegurwa na  SHOM International Charity Bazzar 2022

Next Post

Rwanda–Polonye: UWAHUZA IMANA N’IGIHUGU NTIYAHUSHA INTEGO.

Next Post
Rwanda–Polonye: UWAHUZA IMANA N’IGIHUGU NTIYAHUSHA INTEGO.

Rwanda–Polonye: UWAHUZA IMANA N’IGIHUGU NTIYAHUSHA INTEGO.

Comments 1

  1. Malkit Singh says:
    2 miaka ago

    Nyc poland study

    Jibu

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.