ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
  • Home
Saturday, June 14, 2025
  • Login
Iwacu Times Magazine
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
No Result
View All Result

POLONYE:  Abagore ba ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Polonye ku nshuro ya 16 mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa International Charity Bazaar. Ibyo wamenya kuri  iki gikorwa.

Rebe N. Immaculee by Rebe N. Immaculee
December 2, 2023
0
1
VIEWS

Abashakanye na ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabbo muri Polonye bahuriye mu muryango witwa SHOM ( bisobanuye  “Spouses Of Heads of Missions (SHOM)”. Nkuko biri mw’izina ryawo, SHOM ni umuryango (cyangwa se ishyirahamwe) ugizwe n’abafasha b’abahagarariye ibihugu byabo muri Polonye ndetse bakaba batuye muri iki gihugu. Byumvikana ko n’u Rwanda ruri mu bagize uyu muryango aho ruhagagrariwe n’umufasha wa Bwana Amb. Prof. SHYAKA Anastase, Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Polonye.

Uyu mwaka byúmwihariko, u Rwanda rukaba rwaratorewe kujya muri Komite nyobozi yúyu muryango SHOM, aho umugore wa Ambasaderi, Madam Shyaka Maria Beata, ari Umunyamabanga mukuru wawo.

Umuryango SHOM watangiye ibikorwa byawo mu mwaka wa 2008, ukaba ufite intego ebyiri nyamukuru arizo:

  • Gufasha abanyamuryango bawo bashyashya kwisanga muri iki gihugu cya Polonye, aho bategura ibikorwa bibahuza n’abandi bahasanzwe mu rwego rwo kumenyana ndetse no kubamenyereza ubuzima bwo mu gihugu.
  • Gukusanya inkunga yo gushyira mu bikorwa by’ubugiraneza muri iki gihugu cya Polonye, ari naho hazamo igikorwa ngarukamwaka cyitwa SHOM International Charity Bazaar.

Tugarutse ku gikorwa SHOM International Charity Bazaar kiba buri mwaka; kikaba gikorwa mu buryo bw’imurikagurisha ryibanda mu kwerekana no kumenyekanisha imico itandukanye y’ibihugu bifite ababihagarariye muri iki gihugu cya Polonye. Ni imurikagurisha ribera mu mujyi wa Warsaw rizamo abantu benshi harimo abanya Polonye  ndetse n’abanyamahanga batuye muri iki gihugu, aho habaho kwerekana ibintu

bitandukanye biranga imico y’ibyo bihugu ndetse n’ibicuruzwa nk’ibinyobwa, ibyo kurya, imitako ndetse n’ibindi byinshi, by’umwihariko byose bikaba bikorerwa muri ibi bihugu biba byitabiriye iki gikorwa ari nabyo n’ubundi  bifite ababihagarariye mu gihugu cya Polonye.

Uretse kuba iri murikagurisha riha umwanya ibihugu bitandukanye kwereka no kurata ibigize imico yabyo, iyindi ntego nyamukuru ya International Charity Bazaar n’uko  inkunga yose ikusanyirizwa muri iki gikorwa ishyikirizwa imiryango itandukanye ikora ibikorwa by’ubugiraneza (charity) ariko nanone ibyo bikorwa byayo bikaba byibanda ku gihugu cya Polonye kandi byita cyane cyane ku bana n’urubyiruko.

Umwaka ushize wa 2022, ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iki gikorwa, aho Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Polonye Bwana Amb. Prof. SHYAKA Anastase yitabiriye aherekejwe n’umufasha we ndetse n’abandi banyarwanda batuye mu mujyi wa Warsaw. U Rwanda kandi rwabonyeho umwanya wo kugaragaza bimwe mubikorerwa mu Rwanda ndetse nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu hamwe n’umufasha we bashyikirije impano y’agaseke nyakubahwa Agata Kornhauser Duda madamu wa Perezida

REBA MAFOTO https://www.iwacutimes.com

Agaseke gasanzwe ari kimwe mu bikoresho biranga umuco nyarwanda, mu muco wacu guha umuntu impano y’agaseke cyangwa se kimwe mu bikoresho biranga umuco nyarwanda, aba ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubushuti n’umubano mwiza.

Amafoto SHOM International Charity Bazaar 2022
Previous Post

OPPORTUNITIES: Unlocking Job Opportunities in European countries for Foreigners 2023/2024

Next Post

SHOM INTERNATIONAL CHARITY BAZAAR IN WARSAW: DIPLOMATIC EXPO UNDER THE PATRONAGE OF THE POLISH FIRST LADY

Related Posts

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw
Culture

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw

by Rebe N. Immaculee
May 15, 2025
Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK
ENG-S

Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK

by Rebe N. Immaculee
April 18, 2025
Country News

Ambassador Shyaka at Kwibuka31: Honoring the Past, Defending Rwanda’s Right to Shape Its Future

by KURAMA Pius
April 9, 2025
Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm
Culture

Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm

by Rebe N. Immaculee
March 7, 2025
Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon
ENG-S

Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon

by Rebe N. Immaculee
November 15, 2024
Next Post
Rwanda in Warsaw took part in a major annual event organized by SHOM International Charity Bazaar 2022

SHOM INTERNATIONAL CHARITY BAZAAR IN WARSAW: DIPLOMATIC EXPO UNDER THE PATRONAGE OF THE POLISH FIRST LADY

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Polonye: Umunsi w’intwari, “Umuntu iyo afite ikintu cy’agaciro ntabwo acyandarika aho abonye!”  H.E Prof. Amb. SHYAKA Anastase

Polonye: Umunsi w’intwari, “Umuntu iyo afite ikintu cy’agaciro ntabwo acyandarika aho abonye!”  H.E Prof. Amb. SHYAKA Anastase

February 5, 2023
Rwanda in Warsaw took part in a major annual event organized by SHOM International Charity Bazaar 2022

SHOM INTERNATIONAL CHARITY BAZAAR IN WARSAW: DIPLOMATIC EXPO UNDER THE PATRONAGE OF THE POLISH FIRST LADY

August 6, 2024
AMAHIRWE Y’AKAZI KUBIFUZA GUKORERA MURI NORUVEJE (NORWAY ) 2023/2024

AMAHIRWE Y’AKAZI KUBIFUZA GUKORERA MURI NORUVEJE (NORWAY ) 2023/2024

August 1, 2024

Browse by Category

  • About Religion
  • Ahabanza
  • Country News
  • Culture
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Innovation
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • News
  • Umuco
  • Video

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.