• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumapili, Agosti 3, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home Ahabanza

Perezida wa Romania yahaye Louise Mushikiwabo umudari

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
Agosti 1, 2024
in Ahabanza, Inovasiyo, Umuco
0
Perezida wa Romania yahaye Louise Mushikiwabo umudari
0
SHARES
10
VIEWS

Perezida wa Romania, Klaus Iohannis, yahaye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (La Francophonie), Louise Mushikiwabo, umudari w’icyubahiro ufite ishusho y’inyenyeri.

Mushikiwabo ufite ibiro i Paris mu Bufaransa yagejejweho uyu mudali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Romania, Luminita Odobescu, kuri uyu wa 1 Nyakanga 2024.

Nk’uko bigaragara mu butumwa buherekeje uyu mudari, Perezida Klaus yamenyesheje Mushikiwabo ko yawumuhaye mu rwego rwo gushima ubufatanye bwa La Francophonie na Leta ya Romania, kikaba n’ikimenyetso cy’umusanzu w’igihugu cyabo mu guteza imbere amahame y’uyu muryango.

Minisitiri Luminita yatangaje ko atewe ishema no kugeza uyu mudari kuri Mushikiwabo, yongereho ati “Warakoze Louise Mushikiwabo gushyigikira uruhare rw’ingenzi rwa Romania muri Francophonie.”

Uyu mudari uzwi nka ‘Etoile de Roumanie’ utangwa na Perezida wa Romania kuva mu 1998. Ugenewe abaranzwe n’ibikorwa by’indashyigikirwa muri iki gihugu ndetse n’inshuti zacyo.

Ni uwa kabiri ukomeye utangwa muri iki gihugu, inyuma ya ‘L’Ordre de Michel le Brave’ uhabwa abasirikare baranzwe n’ibikorwa bikomeye by’ubutwari kuva muri Nzeri 1916.

Previous Post

Finland: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahuriye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame

Next Post

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Stiftung Louisenlund bigishijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Next Post
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Stiftung Louisenlund bigishijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Stiftung Louisenlund bigishijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.