• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumapili, Agosti 3, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home ENG-S

PEREZIDA KAGAME YAGENEYE UBUTUMWA BUSOZA UMWAKA INGABO Z’IGIHUGU HAMWE N’IZINDI NZEGO Z’UMUTEKANO Z’U RWANDA

Sebahire Sunday Sevelin by Sebahire Sunday Sevelin
Disemba 31, 2023
in ENG-S
0
PEREZIDA KAGAME YAGENEYE UBUTUMWA BUSOZA UMWAKA INGABO Z’IGIHUGU HAMWE N’IZINDI NZEGO Z’UMUTEKANO Z’U RWANDA
0
SHARES
2
VIEWS

Mu butumwa yabageneye kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Ukuboza 2023, Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu z’u Rwanda yatangiye yifuriza abagore n’abagabo bari mu ngabo no mu zindi nzego z’umutekano bose iminsi mikuru myiza n’Umwaka mushya muhire wa 2024.

Yabibukije kandi ko umwaka mushya ari igihe cyiza cyo kwisuzuma no gufata ingamba nshya zo kugera ku byo biyemeje aribyo kurengera igihugu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Ati: “Ndabashimira kubw’imyitwarire myiza n’akazi gakomeye mukora ko kurinda igihugu cyacu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yabo muri ibi bihe bisoza umwaka”.

Yijeje kandi imiryango yaburiye ababo kuri uyu murimo ko aha agaciro ubu bwitange kandi ko leta izakomeza kubaba hafi.

Yagarutse no k’uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro ku mugabane wa Afurika, ati: “Ndabashimira umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’ibihugu. Muhagarariye indangagaciro z’Igihugu cyacu  mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga”.

Yasoje abibutsa ko ari ishema kurengera igihugu cyacu ndetse abasaba no gukomeza kuzuzanya izi nshingano ubutwari n’umurava.

Previous Post

Umunyarwandakazi Clare AKAMANZI watorewe kuba umuyobozi wa NBA Africa ni muntu ki?

Next Post

I KIGALI HATANGIJWE IKIGO CY’UBUVUZI CYITA KU BANTU BAFITE INDWARA N’IBINDI BIBAZO BYO MU MUTWE, ‘’KIGALI REFERRAL MENTAL HEALTH CENTRE’’

Next Post
I KIGALI HATANGIJWE IKIGO CY’UBUVUZI CYITA KU BANTU BAFITE INDWARA N’IBINDI BIBAZO BYO MU MUTWE, ‘’KIGALI REFERRAL MENTAL HEALTH CENTRE’’

I KIGALI HATANGIJWE IKIGO CY’UBUVUZI CYITA KU BANTU BAFITE INDWARA N’IBINDI BIBAZO BYO MU MUTWE, ‘’KIGALI REFERRAL MENTAL HEALTH CENTRE’’

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.