• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumapili, Agosti 3, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home Ahabanza

“NUBWO DUTUYE MUMAHANGA , U RWANDA TWARARUZANYE” : IKIGANIRO NA BENITHA MUMPOREZE, UMWE MU RUBYIRUKO RW’U RWANDA RUTUYE MURI POLONYE

Sebahire Sunday Sevelin by Sebahire Sunday Sevelin
Agosti 1, 2024
in Ahabanza, Inovasiyo, Umuco
0
“NUBWO DUTUYE MUMAHANGA , U RWANDA TWARARUZANYE” : IKIGANIRO NA BENITHA MUMPOREZE, UMWE MU RUBYIRUKO RW’U RWANDA RUTUYE MURI POLONYE
0
SHARES
14
VIEWS

Umuryango w’abyarwanda batuye muri Polonye ugizwe ahanini n’abanyeshuri ndetse n’abandi bari mu mirimo itandukanye, harimo kandi n’abakorera imiryango mpuzamahanga.
Ugereranyije n’izindi kominote (communities) z’abanyarwanda mu bihugu bindi by’Uburayi, uyu muryango usa nk’aho ari mushya ariko kandi uri gukura cyane  ndetse ukaba wiganjemo urubyiruko.

RCA- POLAND

Iwacu Times twaganiriye n’umwe mu rubyuko rutuye muri Polonye atubwira byinshi k’umuryango w’abanyarwanda batuye muri iki gihugu, uko biteguye amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’uburyo bakwiye guhangana n’abashaka gusebya igihugu cyacu.
Benitha yatangiye atubwira ko mu bintu byambere biranga abanyarwanda batuye muri Polonye harimo urukundo, ubumwe n’ubufatanye.

MUMPOREZE Benitha – RCA POLAND

Ati: “Umunyarwanda uramubona ukamwibwira, murahura mwembi mukitegerezanya mukamenyane mutaranavugana, mu gihe abandi muhura akarebe ku ruhande, ukabona ntashaka no ku kureba.”
Benitha kandi yashimangiye ko n’abanyeshuri bagenzi be baturuka mubindi bihugu bahora bamubaza ku mibanire itanganje iranga umuryango w’abanyarwanda batuye muri Polonye.

Avuga k’uruhare rwa Ambasade mu mibanire myiza y’abanyarwanda batuye muri iki gihugu, Benitha yagaragaje ko ibikorwa bibahuza bitegurwa na Ambasade aribyo ahanini bigira uruhare mu kumenyana kwabo ndetse no gukomeza kuvomera ya sano ibahuza.

Benitha twamubajije k’uko yiteguye amatora y’umukuru w’ighugu cyacu dufite muri uyu mwaka, n’akanyamuneza n’ibitwenge byinshi yavuze ko yumva mu kwa karindwi ari kera.
Ati: “Tuzi amateka y’igihugu cyacu kuva muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, iterambere tugezeho uyu munsi uwo tubikesha turamuzi, uwo muntu ni nde utamutora koko?”.

Tumubaza ku guhangana n’abavuga nabi igihugu cyacyu, cyane cyane abatuye hanze y’u Rwanda, Benitha yatanze ubutumwa k’urubyiruko avuga ko niba hari uwicara akarebera abavuga nabi igihugu cyacu agaceceka kandi azi neza aho twavuye n’ibyo tumaze kubaka, uwo nawe ubunyarwanda bwe burakemangwa.

Yakanguriye urubyiruko rugenzi rwe ndetse n’abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda muri rusange kubigira inshingano zabo, gusigasira ibyo igihugu cyacu cyagezeho bashyiraho itafari ryabo mu guhangana n’abakomeza gusebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga bitwaje ko baba mu mahanga. Abasaba kutabiharira abayobozi babo gusa, ahubwo ko bose bakwiye guhaguruka bagahangana n’abashaka gusiga isura mbi igihugu cyacu.

https://www.youtube.com/watch?v=8u3blH1Vl-s
Previous Post

I KIGALI HATANGIJWE IKIGO CY’UBUVUZI CYITA KU BANTU BAFITE INDWARA N’IBINDI BIBAZO BYO MU MUTWE, ‘’KIGALI REFERRAL MENTAL HEALTH CENTRE’’

Next Post

POLAND: INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO KU NSHURO YA MBERE YITABIRIWE KU BWINSHI

Next Post
Binafsi: POLAND: INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO KU NSHURO YA MBERE YITABIRIWE KU BWINSHI

POLAND: INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO KU NSHURO YA MBERE YITABIRIWE KU BWINSHI

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.