• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumanne, Agosti 5, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home ENG-S

MURI POLAND : IBI MUKOZE UYU MUNSI NI URUGERO RWIBISHOBOKA.

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
Julai 9, 2023
in ENG-S
0
MURI POLAND : IBI MUKOZE UYU MUNSI NI URUGERO RWIBISHOBOKA.
0
SHARES
5
VIEWS

Kuri uyu wa Gatandatu ku kicyaro cya Ambasade y’u Rwanda muri Pologne habereye umuhango wo gushyikiriza Nyakubwa Ambasaderi Prof. Shyaka Anastase, umusanzu mu kwivuza wakusanijwe hagamijwe kwunganira ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza mituelle de sante (RSSB/CBHI).

Mu ijambo rye Nyakubahwa Allan Nyombayire uhagarariye RCA-Poland ihuriro nyarwanda ryabatuye muri Poland  yagize ati: “Abanyarwanda batuye hano mu bushobozi bwacu twafatanije ninzego zitandukanye uhereye ku rwego rw’ imigi kugeza ku isibo(Umudugudu) ndetse n’abanyamadini twafatanije gukusanya uyu musanzu mugihe cy’amezi nka 3.

Yakomeje agira ati: “Dufite inshingano zikomeye zo kwibuka iwacu aho dukomoka” mubyo dukora byose, ubufatanye bwacu mugushigikira gahunda za reta ndetse no kwunganira abacu bizadufasha guhora dufite ku mutima igihugu cyacu n’abanyarwanda muri rusange. Uyu munsi kuba twabashije kwishyurira ubwishingizi abasaga 1670 bisobanuye ko ubutaha tuzubakira utishoboye cyangwa tugakora ni ikindi kisumbuyeho.
Twavuga ko muri uyu muhango ndetse nigikorwa muri rusange habashijwe gukusanywa amafaranga ya ma zlot 17, 721rwf angana na miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda  azafasha imiryango itishoboye binyuze muri mu kigega RSSB,

Mu ijambo rye Nyakubahwa Ambasaderi w’ U Rwanda muri Poland Prof Shyaka Anastase yagejeje ku bitabiriye ibi bikorwa byo kwibohora hanakinwa umukino wa Basketball yagize ati: “Nkuko duhora tubibashishikariza kandi musanzwe munabikora, mufite inshingano yo gukorera igihugu cyanyu nk’abana bacyo, “Ibi mukoze uyu munsi ni urugero rwiza rw’ibishoboka mwakora” muri abahanga kandi ntacyo mutageraho.
Uyu munsi mwatanze Mituelle de sante ejo mwakora nibindi nkuko ubushobozi bwanyu bungana ariko icyambere ni ukwibaza ese dufite ubushake bwo gukora neza? Iyo ubushake buhari nta kintu cyabananira.

Nyakubahwa Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase

Uyu muhango kandi hanabereyemo umukino wa Basketball ” Kwibohora Tournament” wahuje abatuye mu murwa mukuru wa Warsaw ndetse no mu mugi wa Poznan,  aho izi kipe zasoje umukino zifite amanota 49  Poznan kuri 28 ya Warsaw.

Ubwanditsi
Joseph Uwagaba Caleb

Previous Post

Iguriro ry’ikawa “Amakuru Coffee Shop” ryifashishije Icyeza mugukundisha abanya Pologne ibikomoka mu Rwanda

Next Post

James na Daniella bakomereje urugendo rwabo muri Poland

Next Post
James na Daniella bakomereje urugendo rwabo muri Poland

James na Daniella bakomereje urugendo rwabo muri Poland

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.