Abanyarwanda n’inshuti zabo, abayobozi mu nzego za leta ya Polonye, abahagarariye Ibihugu byabo muri icyo gihugu, abakozi b’imiryango mpuzamahanga bifatanyije n’u Rwanda kwizihiza umunsi wo kwibihora ku nshuro ya 31.
Mu birori byabaye ku 4 Nyakanga 2025, Ambasaderi w’u Rwanda muri Polonye Professor Anastase Shyaka mwijambo yagejeje kubitabiriye Umunsi wo Kwibohora yatangaje ko Kwibohora ari ipfundo rikomeye mu Mateka y’u Rwanda ndetse n’umusingi w’u Rwanda rushya.
Amb. Professor Anastase Shyaka, yagarutse ku mashusho yerekanywe kurugamba rwo kwibohora aho Ingabo za RPA zari zirangajwe imbere na Peresida Paul Kagame taliki 4 nyakanga 1994 zahagaritse Genocide yakorerwaga Abatutsi nyuma yo gutsinda leta y’abatabazi yakoraga genocide.
U Rwanda rwishatsemo ibisubizo ubu n’igihugu cyabaye ikitegerezo aho buri wese ahabwa uburenganzira hatitawe ku moko. Twagize inshuti nyishi mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi tugirana amasezerano y’umutekano, ishoramari hamwe n’ubuhahirane .
Ambasaderi ati “Umubano w’u Rwanda na Polonye urivugira, umwaka ushize wa 2024 twasinyanye amasezerano hano muri warsaw y’ubwikoreze bwo mu kirere (Bilateral Air Service Agreement). Iyi ni intambwe ikomeye mu kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi”.
Yakomeje ashimagira umubano w’u Rwanda na Polonye Leta ya Warsaw na Leta ya Kigali aho u Rwanda rwahawe umwanya wo kumurika I kawa y’u Ikorerwa mu Rwanda.
Uwavuze ijambo ry’uhagarariye leta ya Polonye muri uyu muhango, nyakubahwa Hon.Anna Radwan-Röhrenschef yagarutse k’u Rwanda, “Ati ni urugero rwiza rw’igihugu cyavuye mu icuraburindi rya Genocide none aho rugeze ubu ni icyitegererezo kumugabane w’Africa hamwe n’isi yose mu iterambere ry’ikoranabuhanga hamwe n’ubuhinzi”.
Amb. Professor Anastase Shyaka, yashimiye Abanyarwanda baba muri Polonye uburyo bakomeje guhesha ishema u Rwanda no kurumenyekanisha muri icyo gihugu bimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.