• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumanne, Agosti 5, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home ENG-S

James na Daniella bakomereje urugendo rwabo muri Poland

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
Julai 31, 2023
in ENG-S
0
James na Daniella bakomereje urugendo rwabo muri Poland
0
SHARES
4
VIEWS

Abaramyi bamaze kwubaka izina mu muziki wo guhimbaza Imana bagize itsinda rya James&Daniella bageze no muri Poland ni nyuma yo guca mu bihugu nk’Ububirigi, Sweden, Finland n’ahandi ubu berekeje muburasirazuba bwo hagati mu Burayi aho baje gutaramana n’abanyarwanda ndetse n’abakunzi babo bahatuye
Mu kiganiro kigufi twagiranye na Bwana Steven Ntwari umuyobozi wa Rwanda Christian Fellowship Poland itsinda ryaba kirisitu batuye muri Poland, yadutangarije ko bari bamaze igihe kinini bifuza kuzatumira James na Daniella dore ko bahafite umubare munini wabakunda ibihangano byabo.

Bwana Steven Ntwari umuyobozi wa Rwanda Christian Fellowship Poland

Steven yagize ati: “Ni umugisha ukomeye kwakira aba bakozi b’Imana mu gihugu cyacu hano, yego ntabwo turi benshi cyane ugeraranije nibindi bihugu duturanye ariko kandi turi umubare uhagije wo kuba twatumira uwariwe wese kuza kubana natwe mu materaniro dukunze kugira nk’abanyarwanda batuye inaha , twizeye ko imitima izahembuka, abakizwa bakiyongera ndetse tukagura ubwami bw’Imana aho turi hose.

“Twategereje Gutumira James na Daniella, kubera ko Ari abaramyi beza,bafite ubutumwa bwiza, Imana yahagurukije muri iki kiragano cyacu, ndetse kandi ni nabaramyi urubyiruko rwinshi rukunda, ndetse runigiraho byinshi ni muri urwo rwego rero twifuje ko batugenderera kugirango bakore iryo vugabutumwa bwiza bwa Kirisitu, ndetse banatere ishyaka n’umuhate byo gukorera Imana no gutera ikirenge mu cyabo urwo rubyiruko rwo muri Poland ndetse nabakuze tutabibagiwe kuko gukorera Imana ntibigira Imyaka.”

Icyo twiteze muri urwo ruzinduko rwabo bazagirira ino, nuko ubutumwa  buzavugwa binyuze mu bihimbano byabo by’umwuka, hakabaho kwidagadura, gusangira no gusabana bya Gikristu, hakabaho no guhindurira benshi kuba abakristu bahamye kandi babikorana umwete, kuko icyo tudashidikanya nuko umubare wabazitabira uzaba Ari mwinshi.
Iki gitaramo kigiye guhuriza hamwe abanyarwanda baturutse mu migi itandukanye biteganijwe ko kizaba ku itariki 04/Kanama/2023 kikazatangira saa 10:00 z’ijoro kugeza saa 04:00 mu rukerera ibyo bakunze kwita Overnight ki kazabera mu rusengero rwa Reedemed Christian Church of God (RCCG) Kopijinikow 45 mu murwa mukuru wa Poland. Bikaba bitangazwa ko kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu,

Iwacu Times

Previous Post

MURI POLAND : IBI MUKOZE UYU MUNSI NI URUGERO RWIBISHOBOKA.

Next Post

Kwizihiza Umuganura muri Polonye wabaye umwanya mwiza wo kwishimira umusasuro no kuwongera

Next Post
Kwizihiza Umuganura muri Polonye wabaye umwanya mwiza wo kwishimira umusasuro no kuwongera

Kwizihiza Umuganura muri Polonye wabaye umwanya mwiza wo kwishimira umusasuro no kuwongera

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.