• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Alhamisi, Agosti 7, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home ENG-S

Imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF-INKOTANYI umaze ushinzwe irarimbanije muri Polonye.

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
Januari 10, 2023
in ENG-S
0
Imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango RPF-INKOTANYI umaze ushinzwe irarimbanije muri Polonye.
0
SHARES
6
VIEWS

Kurwanya ubuyobozi bubi bwaranze amateka y’u Rwanda ndetse no gukemura ibibazo byose byazanywe nabwo niyo yari intego nyamukuru ubwo RPF-INKOTANYI yashingwaga. Urugamba rwa politiki ndetse nurw’amasasu byose byari bigamije kubohora u Rwanda ndetse no kurukura mu maboko y’ubuyobozi bubi mu rwego rwo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, cyimakaza demokarasi, amahoro,umutekano, ubutabera ndetse n’amajyambere

Abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI mu gihugu ndetse n’abaherereye hiryo no hino kw’isi bakomeje kwishimira ibyagwezweho n’uyu muryango mugihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 35 umaze ushinzwe.

Muri iyi myaka ishize, umuryango FPR-INKOTANYI wagaragaje ko ufite ubushake n’ubushobozi byo gukorera Abanyarwanda, ubaganisha ku mibereho myiza n’iterambere rirambye, ibi bigaragarira mu bikorwa byagezweho hirya no hino mu gihugu kandi byose bishingiye ku nyungu z’umuturage.Urebye mu gihugu hose, usanga ibikorwa byivugira uyu muryango umaze kugezaho abanyarwanda, iby’ingenzi birimo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, guca irondabwoko, kuzahura ubukungu, guteza imbere abari n’abategarugori ndetse no guhesha ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi byose byagezweho bigendeye ku ntego-remezo icyenda z’Umuryango FPR-INKOTANYI zikurikira: kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda; kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu;  kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokaras;, kubaka ubu kungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu; guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso zijyanye na byo; kuzamura imibereho myiza y’Abaturage; guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi; guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane; ndetse no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Nimuri urwo rwego Abanyamuryango baba mu mahanga by’umwihariko mu gihugu cya Polonye bari mu myiteguro yo kwizihiza iyi sabukuru. Iki gikorwa cyo kwishimira ibyo umuryango RPF-INKOTANYI ku banyaranda batuye muri Polonye (RPF-POLAND) giteganyijwe kw’ italiki ya 21 Mutarama 2023 mu mujyi wa mukuru Warsaw Kuri uwo munsi, ibiganiro bizibanda k’Urugendo rw’Umuryango FPR-Inkotanyi mu myaka 35 (1987-2022); ndetse hazaganirwa no kuruhare rw’Urubyiruko n’Abagore muri Diaspora mugukomeza kubaka igihugu cyababyaye.

Inkuru yanditswe na: Rebe Birere Immmaculee

Chief Editor: Rebe Birere Immmaculee

Previous Post

Rwanda–Polonye: UWAHUZA IMANA N’IGIHUGU NTIYAHUSHA INTEGO.

Next Post

Sherrie Silver yongeye gutumbagiza u Rwanda:Kugasongero mu byamamare ny’Afurika,Sherrie Silver umunyarwanda kazi, inyenyeri mpuzamahanga!

Next Post

Sherrie Silver yongeye gutumbagiza u Rwanda:Kugasongero mu byamamare ny’Afurika,Sherrie Silver umunyarwanda kazi, inyenyeri mpuzamahanga!

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.