• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumatatu, Septemba 15, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home Ahabanza

TWIBUKIRANYE BIMWE MU BIKORWA BYA DIASPORA NYARWANDA BITAZIBAGIRANA MU MITWE Y’ABANTU

Sebahire Sunday Sevelin by Sebahire Sunday Sevelin
Septemba 20, 2024
in Ahabanza, Inovasiyo, Iyobokamana, KIN-S
0
TWIBUKIRANYE BIMWE MU BIKORWA BYA DIASPORA NYARWANDA BITAZIBAGIRANA MU MITWE Y’ABANTU
0
SHARES
97
VIEWS

Abanyarwanda baba mu mahanga burya bagira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, cyane cyane abakoresha ubumenyi bungukiye mu mahanga ndetse n’ubushobozi bwabo mu gutanga umusanzu mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Binyuze mu intego za  Iwacu Times, zirimo kuvuga ku bikorwa by’Abanyarwanda batuye mu mahanga, tuzagenda twibukiranya ibikorwa bimwe na bimwe bibera mu gihugu byagiye bigirwamo uruhare rukomeye n’Abanyarwanda baba mu mahanga, byaba umuntu ku giti cye cyangwa se binyuze mu gukorera hamwe

Imbaraga za Diaspora mu Gushyigikira u Rwanda

Ku bufatanye na za Ambasade z’u Rwanda ku isi hose, kominote z’Abanyarwanda baba mu mahanga,hagenda hategurwa ibikorwa bitandukanye, harimo inama, ibirori bishingiye k’umuco, ibiganiro, amamurikagurisha y’ubucuruzi ndetse n’ibindi. Ibi bikorwa ahanini biba bigamije  gukomeza kwibukiranya indagagaciro z’umuco nyarwanda zigomba kuranga Umunyarwanda aho ari hose.

Ibi bikorwa kandi biba bigamije kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, guhuza ibikorwa bya diaspora n’iterambere ry’u Rwanda ndetse no gushishikariza diaspora kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’u Rwanda.

Bimwe mu bikorwa bitazibagirana mu mitwe y’abantu byakozwe na DIASPORA nyarwanda

1.The One Dollar Campaign

Mu 2008, Abanyarwanda batuye mu mahanga batangije igikorwa cyiswe “One Dollar Campaign”. Ni  igikorwa cy’ubugiraneza cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubona amacumbi. Abantu barenga 20,000 bo muri diaspora batanzemo idorari rimwe buri muntu, kandi byafashije kubaka inzu zacumbikiye imfubyi 192 za jenoside mu karere ka Gasabo, Kigali.

  1. No Rwandan Left Behind

Mu 2016, nabwo aba banyarwanda batangije indi gahunda yo gufasha abatishoboye mu Rwanda. Iyi gahunda yari ifite intego eshatu arizo; Gutanga inka 100 ku miryango ikennye, gutanga amatungo magufi 100 ndetse no kwishyurira abantu 10,000 ubwisungane mu kwivuza. Iyi gahunda yageragezaga gufasha abantu 100,000 kuva mu bukene mbere ya 2020, ikoresheje ibikorwa byose by’ubugiraneza bya diaspora.

  1. Human and Social Capital

Diaspora ifitiye igihugu akamaro gakomeye kubera ubumenyi n’ubushobozi abanyamuryango bayo baba baragiye bungukira mu mahanga atandukanye. Aba banyarwanda bagiye bafite ubuhanga mu nzego zitandukanye; mu buzima, mu burezi, mu ikoranabuhanga ndetse n’izindi nyinshi. Ubushobozi bwabo hamwe n’imiryango bafite bishobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda muri rusange.

Diaspora y’u Rwanda yagiye yerekana umuhate ukomeye wo gushyigikira igihugu cyabo binyuze mu bikorwa byinshi bitandukanye bigamije guteza imbere Abanyarwanda bari mu gihugu. Gahunda ya Iwacu Times izakomeza kugaruka kuri ibi bikorwa bigaragaza uruhare rukomeye rw’Abanyarwanda baba mu mahanga

Previous Post

Serugo Jacques na Gentil Misigaro mu ndirimbo yuzuye ubuhanga yitwa “ NTARUBANZA”

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.