ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
  • Home
Sunday, June 15, 2025
  • Login
Iwacu Times Magazine
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
No Result
View All Result

DIASPORA: USA: Komite nshya ya USRCA iherutse gutorwa ifite migambi ki? Ikiganiro na Bwana Yehoyada Mbangukira wongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango.

Rebe N. Immaculee by Rebe N. Immaculee
November 7, 2023
0
13
VIEWS

Mu kiganiro kirambuye cyatambutse kuri One Nation Radio, Ijwi rya Diaspora, umunyamakuru Simeon Muhumuza yaganiriye na Bwana Yehoyada Mbangukira wongeye gutorerwa kuba perezida w’uyu muryango w’abanyarwanda batuye muri leta zunze ubumwe za Amerika. Muri iki kiganiro bagarutse cyane cyane ku ngamba za komite nshya yatowe ndetse by’umwihariko ku bigwi bya bamwe mubagize iyi komite nshya yatowe.

Bwana Yehoyada Mbangukira / US RCA Chairman

Yehoyada yatangiye avuga ko muri rusange abanyarwanda batuye muri leta zunze ubumwe za Amerika bimbumbiye mu miryango igera kuri 28 iherereye muri za leta zitandukanye bagiye batuyemo. Yavuze ko amatora yagenze neza cyane, nk’uko byari biteganyijwe.
Aya matora ubusanzwe aba mu ntangiriro z’umwaka, abatowe bayobora manda y’igihe cy’imyaka 2. Bwana Yehoyada yavuze ko impinduka z’abayeho muri uyu mwaka ari impamvu z’uko bagize ibikorwa byinshi bigatuma amatora ashyirwa mu kwezi kwa 10. Bivuze ko hatagize igihinduka, andi matora yazaba mu kwezi kwa 10 k’umwaka wa 2025.

A bajijwe ku cyizere afitiye iyi komite nshya yatowe ndetse nuko ayibona nk’umuntu uyihagarariye, Bwana Yehoyada yavuze ko abayobozi batowe ari abantu basanzwe bazwiho kuba abakozi, ati: “Ku bantu batuye muri Amerika, aba bantu batowe barazwi, ni abantu bazwi kuba barakoze ibintu byinshi muri za kominote zabo.”

Usibye Bwana Yehoyada wongeye gutorerwa kuba Perezida w’uyu muryango, abandi batowe ni bantu ki?

Vice-President hatowe Leilla Gaju Kabanda. Leilla yahoze ariwe uhagariariye kominote y’abanyarwanda muri leta ya Georgia-Atlanta ndetse akaba ari mu bantu bambere bayitangije. Azwiho kuba ari umukozi cyane, agakunda igihugu ndetse n’umuryango aho atuye.

Secretary General (Umunyamabanga) yabaye Apollinaire Munyaneza, akaba ariwe perezida ucyuye igihe wa leta ya Maine. Munyaneza ni umuntu w’ibikorwa byinshi kandi w’umwizerwa, yayoboye neza mu myaka yaramaze ahagarariye umuryango w’abanyarwanda batuye muri leta ya Maine.

Treasurer (Umubitsi), kuri uyu mwanya hatowe Sheba Rugege Hakiza, akaba ari umntu uzwi cyane mu gace ka Washington DC kandi uhamaze igihe kinini. Sheba akaba abarizwa mu bintu bya finance cyane, aho aba yigisha abantu ibijyanye no gucunga imitungo yabo. Azwiho gukunda umuryango cyane ndetse no kubishishikariza n’abandi.

Gender Commissioner, akaba ari Jeanine Imfura. Jeanine yahoze ayobora abadamu muri leta ya Colorado, akaba nanone kuri ubu ariwe munyamabanga wa kominote yo muri Washington DC. Jeanine azwiho gukunda abanyarwanda cyane ndetse akabigaragariza mu bwitange n’imbaraga ashyira mu kominote.

Mobilization, ushinzwe ubukangurambaga akaba ari Jacques Nyungura. Bwana Yehoyada yavuzeko Jacques ari umutoza mwiza ndetse akaba azwi ku rwego mpuzamahanga, ati: “umuntu utamuzi ahari ni utaravuka”.

Skills and knowledge transfer, kuri uyu mwanya wo guhererekanya no gusangizanya ubumenyi, hatowe Marvin Karugarama. Marvin asanzwe ariwe uhagaririye kominote y’abanyarwanda batuye muri leta ya Indiana, byumvikana ko nawe ari umuntu usanzwe mu mirimo kandi uzwi cyane.

Youth and Culture, ku mwanya w’ushinzwe urubyiruko n’umuco, hakaba haratowe Eric Mazimpaka. Eric azwiho gutegura ibikorwa bihuriza hamwe urubyiruko guturuka muri za leta zitandukanye, akenshi biba byiganjemo imikino, ibitaramo ndetse n’ibindi bijyanye n’umuco. Ibi bivuze ko nawe ari umuntu uzwiho ibikorwa byiza bigirira kominote akamaro.

Ni izihe mbogamizi muhura nazo muri izi nshingano mushingiye no kuri manda ishize mwayoboye?

Mu mbogamizi yagaragaje, Bwana Yehoyada yavuze ku kibazo cyo kudahuza amasaha muri leta zitandukanye bagiye batuyemo, bituma uburyo bwo guhana amakuru bugenda kumuvuduko uri hasi cyane.

Ati: “Biragora kubona igihe gikwiriye umuntu yahamagazaho inama igihe akeneye ubwitabire buhagije, amasaha aba atandukanye cyane. Ndetse no kubatuye muri leta imwe aho bafite isaha imwe, kubera uburyo bw’imikorere y’inaha, buri saha hano muri Amerika  haba hari umuntu utangiye cyangwa usoje akazi, tutibagiwe kandi n’inshingano zindi zo mu miryango abantu baba bafite zirimo no kwita ku bana. Ugasanga rero biri kudidinza uburyo bw’itumanaho hagatu yacu.”

Ese ni iki mwishimira mwagezeho muri manda ishize mwasangiza abanyarwanda muri rusange?

Usibye gufasha abanyarwanda batuye muri leta zunze ubumwe za Amerika mu buryo butandukanye, Bwana Yehoyada yavuze ko muri manda ishize habayemo ibikorwa byinshi, harimo ndetse bimwe na bimwe bagizemo uruhare byabaga biri gukorwa mu Rwanda, bakifatana n’abandi abanyarwanda bari mu gihugu Aha yatanze urugero rwa  Cana Challenge. Uyu wari umushings ugamije gucanira ingo z’idafite umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda. Yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bahagurukiye cyane muri manda ishize, aho bacaniye ingo zo mu Rwanda zisaga 15,000, bihwanye n’agaciro gasaga 20,000$ (aha twavuga ko ari miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda).

Usibye uyu mushinga kandi, Bwana Yehoyada yanavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka bagize uruhare mu gufasha abantu basenyewe n’ibiza by’imvura byibasiye igihugu cyacu. Yavuze ko hagiye habaho gukusanya amafaranga muri za kominote mu ma leta atandukanye. Ndetse ko kandi hari n’abagore bishize hamwe baremera bamwe mu batishoboye bo mu murenge wa Kinazi wo mu karere ka Ruhango, aho babahaye amatungo magufi.

Ati: “Buri kintu kibaye mu Rwanda gikeneye amaboko y’abanyarwanda tukakimenya, turacyakira rwose. Hari n’ibindi byinshi nko kwishyurira abantu mitiweli, gufasha abana kujya mu ishuri, n’ibindi byinshi.”

Ese mufite imigabo n’imigambi ki muri iyi manda nshya izageza mu mwaka wa 2025?

Nubwo batarahura nka komite nshya ngo bagire ibyo bashyira ku murongo w’ibyo bifuza kugeraho, Bwana Yehoyada yavuze ko hari ibyo bifuza gukomeza birimo nk’amahugurwa. Ati: “Uko dutinda ino, niko dusa n’abajya kure y’igihugu cyacu. Twifuza ko urubyiruko, abana bavukira ino bahugurwa, bakamenya amateka y’aho bakomoka, umuco w’aho ndetse bakamenya ibibera mu gihugu.”

Mu gusoza ikiganiro, Bwana Yehoyada yasabye abanyarwanda bose batuye muri leta zunze ubwe za Amerika, cyane cyane ababa ari bashya kwegera abandi bakamenyana, ubuyobozi bukamenya aho batuye ndetse nibyo bakora. Ibi bifashasha cyane cyane mu gihe hari umushinga cyangwa igikorwa runaka, kumenya umuntu ubishoboye kandi ubifitiye n’ubumenyi  wahagarara muri uwo mwanya.

Reba ikiganiro cyose hano:

Previous Post

Urubyiruko rw’abanyarwanda rusaga 2000 rutuye muri Canada na Amerika rugiye guhurira mu biganiro byibanda ku ruhare rwabo mu iterambere ry’ibihugu batuyemo ndetse n’U Rwanda.

Next Post

UMUNYARWANDA UTUYE MU GIHUGU CYA POLONYE YASHYIZE AHAGARAGARA  INDIRIMBO YE YAMBERE IRI MUMASHUSHO.

Related Posts

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw
Culture

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw

by Rebe N. Immaculee
May 15, 2025
Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK
ENG-S

Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK

by Rebe N. Immaculee
April 18, 2025
Country News

Ambassador Shyaka at Kwibuka31: Honoring the Past, Defending Rwanda’s Right to Shape Its Future

by KURAMA Pius
April 9, 2025
Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm
Culture

Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm

by Rebe N. Immaculee
March 7, 2025
Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon
ENG-S

Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon

by Rebe N. Immaculee
November 15, 2024
Next Post
UMUNYARWANDA UTUYE MU GIHUGU CYA POLONYE YASHYIZE AHAGARAGARA  INDIRIMBO YE YAMBERE IRI MUMASHUSHO.

UMUNYARWANDA UTUYE MU GIHUGU CYA POLONYE YASHYIZE AHAGARAGARA  INDIRIMBO YE YAMBERE IRI MUMASHUSHO.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Rwanda in Warsaw took part in a major annual event organized by SHOM International Charity Bazaar 2022

SHOM INTERNATIONAL CHARITY BAZAAR IN WARSAW: DIPLOMATIC EXPO UNDER THE PATRONAGE OF THE POLISH FIRST LADY

August 6, 2024
Kwibuka30: Ambasade y’u Rwanda muri Polonye yateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

Kwibuka30: Ambasade y’u Rwanda muri Polonye yateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

August 6, 2024
Sweden: Bahawe Impamyabumenyi!Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.

Sweden: Bahawe Impamyabumenyi!Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.

February 25, 2023

Browse by Category

  • About Religion
  • Ahabanza
  • Country News
  • Culture
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Innovation
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • News
  • Umuco
  • Video

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.