ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
  • Home
Saturday, June 14, 2025
  • Login
Iwacu Times Magazine
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
No Result
View All Result

AMAHIRWE Y’AKAZI KUBIFUZA GUKORERA MURI NORUVEJE (NORWAY ) 2023/2024

Rebe N. Immaculee by Rebe N. Immaculee
August 1, 2024
2
733
VIEWS

Isoko ry’umurimo mu bihugu by’i Burayi muri 2023/2024 rikomeje gutera imbere, ibi bikaba bigaragaza amahirwe menshi ku banyamahanga bashaka akazi kuri uyu mugabane. Nubwo ibihugu bw’u Burayi biteye imbere  k’ubukungu n’inganda zitandukanye, byagiye bihura n’ingaruka za Covid-19 ku bukungu bwabyo, ari nayo mpamvu ibyinshi muri byo kuri ubu biri gutanga amahirwe ku banyamahanga babishoboye yo kujya gukorera muri ibyo bihugu, bakagira uruhare mw’iterambere ryabyo ndetse n’iry’ibihugu bakomokamo.

Inzego(sectors) nyinshi z’ubukungu muri ibi bihugu by’Uburayi zirimo gukenera cyane abakozi b’abanyamahanga, b’abanyamwuga kandi babishoboye. Izi segiteri uretse kuba zigira uruhare runini mu kuzamura ubukungu kuri uriya mugabane, kuri ubu zirimo no gutanga amahirwe ku banyamahanga ku myanya itandukanye y’akazi.

Zimwe mu nzego ziri kw’isoko ry’umurimo zikeneye amabakozi muri biriya bihugu, twavuga: Ikoranabuhanga(Technology and IT), Ubuvuzi n’Ubuzima(Healthcare and Life Sciences), Imari na Serivisi z’ubucuruzi(Finances and Business services), Ingufu zisubirwamo(Renewable energy), Inganda n’Ubwubatsi(Manufacturing and Engineering), n’izindi nyinshi.

Muri 2023, Noruveje ni kimwe mu bihugu bw’Uburayi biri gutanga amahirwe menshi y’imirimo ku banyamahanga. Noruveje ni igihugu cyiza ku bantu bose bifuza gukorera mu mu mahanga kubera imikorera yaho ndetse n’imibereho myiza biboneka muri iki gihugu.
Noruveje ni igihugu kibarizwa mu bihugu bigize agace ka  Scandinaviya(Scandinavia area), igihugu kizwiho kuba ari cyiza kandi gifite iterambere rirambye. Mu nzengo zizamura ubukungu muri iki gihugu harimo urwego rw’ikoranbuhanga, ingufu zisubiramo(renewable energy) ndetse na peteroli. Mubyo iki gihugu gishyira imbere cyane harimo guhanga udushya, gahunda y’ubuvuzi ikora neza n’iy’ubuzima muri rusange, ndetse no guhagarara neza mu by’ubukungu k’uruhando mpuzamahanga. Ibi bituma Noruveje ari kimwe mu bihugu byiza kandi bitanga amahirwe ku banyamahanga  babyifuza kandi babifitiye ubushobozi  kujya gukorera yo.

Uretse ubukungu buhagaze neza muri iki gihugu, indi mpamvu ikomeye cyane ituma abanyamahanga bafite amahirwe yo kubona akazi muri Noruveje, ni ikigero cy’ubushomeri kiri hasi cyane muri iki gihugu. Ibi bisobanuye ko hakenewe izindi mbaraga mu guhaza isoko ry’umurimo muri iki gihugu, ari na byo bituma gifungura imiryango ku banyamahanga bose babyifuza kandi bafite ubumenyi mu nzego zitandukanye.
Isoko ry’umurimo muri Noruveje

Inzego z’ingenzi; Noruveje ifite isoko rinini ry’umurimo bitewe ahanini n’inzego ziteye imbere muri iki gihugu zirimo nka peteroli na gaze, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, n’inganda zo mu nyanja. Hari imyanya myinshi y’imirimo muri izi nzego zose kubantu babifitiye ubumenyi ndetse babishoboye kandi baturutse no mubindi bihugu. Isoko ry’umurimo kandi riri gutera imbere mu bijyanye n’urwego rw’ingufu ziramba kandi zitangiza ibidukikije(green energy).

Amahirwe y’akazi muri Noruveje ku Banyamahanga

Noruveje ni igihugu aho kubona akazi byoroshye kubera umubare muto w’abashomeri ugaragara muri iki gihugu ndetse no kwiyongera kw’imirimo irimo n’iyo gukora m’uburyo bw’iy kure(remote work). Mu gihe abakozi bakenerwa n’inganda ndetse n’izindi nzego muri iki gihugu batagishoboye guhazwa n’isoko ry’umurimo ry’imbere mu gihugu, byatumye kuva mu myaka mike ishize, batangira gufungura imiryango ku banyamahanga babishoboye kandi babyifuza kuza bakabyaza umusaruro ayo mahirwe. Kugirango ubone akazi muri Noruveje nk’umunyamahanga, ugomba kubanza kumenya ko wujuje ibisabwa kugira ngo wemererwe kuhakorera. Bitewe n’igihugu ukomokamo, hari

ubwo ushobora gusabwa viza, ndetse kandi usabwa kuba hari urwego runaka rw’ubumenyi ufite(level of education) kugira ngo uhabwe akazi kandi ufatwe nk’umukozi ubifitiye ubumenyi muri iki gihugu.

Aya ni amahirwe akomeye ku bihugu byo muri Afurika bikigaragaramo umubare munini w’ubushomeri kandi wiganje m’urubyiruko, by’umwihari no ku gihugu cyacu cy’u Rwanda aho umubare w’urubyiruko rudafite akazi kandi rwize ukiri hejuru cyane. Aha kandi twakwibutsa abantu ko kujya kubyaza umusaruro aya mahirwe y’akazi, utaba ugize uruhare mw’iterambere rya biriya bihugu gusa ahubwo hari umusanzu ukomeye ugira no mw’iterambere ry’igihugu ukomokamo.

Akazi kaboneka kubanyamahanga muri Noruveje harimo; Ubuforomo, Imirimo y’Ubwubatsi, akazi k’Uburezi, akazi ko kwakira abantui, akazi mu ikoranabuhanga, imirimo mubyo kwita ku buzima, akazi ko gutwara ibinyabiziga, akazi mu mategeko, akazi ko kugurisha ibicuruzwa ndetse no kwamamaza.

Ibijyanye n’ururimi; Nubwo kuvuga neza ururimi ruvugwa n’abatuye muri Noruveje bishobora kongerera amahirwe, mu mirimo myinshi itangwa n’abanyamahanga muri iki gihugu, hakoreshwa ururimi rw’icyongereza, bityo rero birashoboka  cyane kubona akazi nubwo waba utazi neza ururimi rukoreshwa muri iki gihugu.

Previous Post

RWANDA DAY 2024: ABANYARWANDA BATUYE MURI AMERICA MU MYITEGURO YO KWAKIRA RWANDA DAY 2024 MURI WASHINGTON DC

Next Post

OPPORTUNITIES: Unlocking Job Opportunities in European countries for Foreigners 2023/2024

Related Posts

Suède: Ibihugu 11 byifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abagore b’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w’Umugore
Ahabanza

Suède: Ibihugu 11 byifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abagore b’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w’Umugore

by Kagame FAHADI
March 11, 2025
ENG-S

Rwandan Diaspora Embraces New Banking Opportunities with Equity Bank

by Rebe N. Immaculee
October 9, 2024
TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA: URUHARE RWA DIASPORA MU GUSHYIGIKIRA GAHUNDA YA NST2
Ahabanza

TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA: URUHARE RWA DIASPORA MU GUSHYIGIKIRA GAHUNDA YA NST2

by Rebe N. Immaculee
September 24, 2024
TWIBUKIRANYE BIMWE MU BIKORWA BYA DIASPORA NYARWANDA BITAZIBAGIRANA MU MITWE Y’ABANTU
Ahabanza

TWIBUKIRANYE BIMWE MU BIKORWA BYA DIASPORA NYARWANDA BITAZIBAGIRANA MU MITWE Y’ABANTU

by Rebe N. Immaculee
September 20, 2024
Serugo Jacques na Gentil Misigaro mu ndirimbo yuzuye ubuhanga yitwa “ NTARUBANZA”
Ahabanza

Serugo Jacques na Gentil Misigaro mu ndirimbo yuzuye ubuhanga yitwa “ NTARUBANZA”

by Rebe N. Immaculee
September 29, 2024
Next Post
AMAHIRWE Y’AKAZI KUBIFUZA GUKORERA MURI NORUVEJE (NORWAY ) 2023/2024

OPPORTUNITIES: Unlocking Job Opportunities in European countries for Foreigners 2023/2024

Comments 2

  1. Serugendo says:
    1 year ago

    Bwizacane
    Gurere mumahanga kuko twunguka ubwenge

    Reply
  2. Singizimana Emmanuel says:
    1 year ago

    Which requirement

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Rwandan Embassy Highlights 30 Years of Progress Post-Genocide at 7th Congress of Polish Africanists in Krakow

Rwandan Embassy Highlights 30 Years of Progress Post-Genocide at 7th Congress of Polish Africanists in Krakow

August 6, 2024
Liberation30: Our country is at peace and will remain so”- President Kagame

Liberation30: Our country is at peace and will remain so”- President Kagame

August 1, 2024
Byinshi k’umubano w’u Rwanda na Polonye: Ikiganiro cyihariye na Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase

Byinshi k’umubano w’u Rwanda na Polonye: Ikiganiro cyihariye na Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase

January 30, 2023

Browse by Category

  • About Religion
  • Ahabanza
  • Country News
  • Culture
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Innovation
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • News
  • Umuco
  • Video

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.