• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumapili, Agosti 3, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home KIN-S

Abayobozi b’Ambasade y’u Rwanda muri Amerika bagiranye ibiganiro n’igisirikare cya Leta ya Nebraska

Sebahire Sunday Sevelin by Sebahire Sunday Sevelin
Agosti 6, 2024
in KIN-S, Umuco
0
Abayobozi b’Ambasade y’u Rwanda muri Amerika bagiranye ibiganiro n’igisirikare cya Leta ya Nebraska
0
SHARES
5
VIEWS

Inkuru dukesha Ukweli Times aho yatangaje ko Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abasirikare bo muri Leta ya Nebraska (Nebraska National Guard), riyobowe na Major General Craig W Strong.
Ni ibiganiro byibanze ku kwagura imikoranire n’ubufatanye mu by’umutekano, bisanzweho ku mpande zombi.

U Rwanda na Nebraska basanzwe bafitanye ubufatanye mu bya gisirikare nk’ amasezerano yasinyiwe i Kigali ku wa 12 Ukuboza 2019 hagati y’Uwari umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi w’Ingabo za Nebraska icyo gihe, Maj. Gen. Daryl L. Bohac.
Aho Impande zombi zemeranyijwe guhanahana  mu bijyanye no guhangana n’ibiza no kubikumira, gushyira ingufu mu bijyanye n’ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’ibindi.

Mu bikorwa bya gisirikare u Rwanda na Leta ya Nebraska bagiranye amasezerano y’ubufatanye n’igisirikare cya Leta ya Nebraska imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kizwi nka Nebraska National Guard, agamije gufatanya mu bijyanye no kubungabunga amahoro ku isi, guhangana n’ibiza n’ibindi.

Nebraska ni imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ifite kilometero kare zirenga ibihumbi 200. Mu 2018 iyi Leta yari ituwe n’abaturage miliyoni 1.9.
Gen Kazura yavuze ko uru ari urugendo rwatangiye mu 2010, mu 2019 impande zombi zikaba ari bwo zirushyize mu bikorwa.

Previous Post

Umuco wacu uraturanga: New Zealand Africa Day Festival Abanyarwanda baserutse gitore.

Next Post

UMUHANZI KIVUMBI KING AGIYE KONGERA GUTARAMIRA ABANYARWANDA BATUYE MURI POLONYE

Next Post
UMUHANZI KIVUMBI KING AGIYE KONGERA GUTARAMIRA ABANYARWANDA BATUYE MURI POLONYE

UMUHANZI KIVUMBI KING AGIYE KONGERA GUTARAMIRA ABANYARWANDA BATUYE MURI POLONYE

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.