• Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
  • Kinyarwanda
Iwacu Times Magazine
Wednesday, August 6, 2025
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home Ahabanza

Polonye: Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Polonye bizihije umunsi wo Kwibohora 31

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
July 6, 2025
in Ahabanza, KIN-S, Umuco
0
Polonye: Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Polonye bizihije umunsi wo Kwibohora 31
0
SHARES
7
VIEWS


Abanyarwanda n’inshuti zabo, abayobozi mu nzego za leta ya Polonye, abahagarariye Ibihugu byabo muri icyo gihugu, abakozi b’imiryango  mpuzamahanga bifatanyije n’u Rwanda kwizihiza umunsi wo kwibihora ku nshuro ya 31.
Mu birori byabaye ku 4 Nyakanga 2025, Ambasaderi w’u Rwanda muri Polonye Professor Anastase Shyaka mwijambo yagejeje kubitabiriye Umunsi wo Kwibohora yatangaje ko Kwibohora ari ipfundo rikomeye mu Mateka y’u Rwanda ndetse n’umusingi w’u Rwanda rushya.

Amb. Professor Anastase Shyaka, yagarutse ku mashusho yerekanywe kurugamba rwo kwibohora aho Ingabo za RPA zari zirangajwe imbere na Peresida Paul Kagame taliki 4 nyakanga 1994 zahagaritse Genocide yakorerwaga Abatutsi nyuma yo gutsinda leta y’abatabazi yakoraga genocide.

U Rwanda rwishatsemo ibisubizo ubu n’igihugu cyabaye ikitegerezo aho buri wese ahabwa uburenganzira hatitawe ku moko. Twagize inshuti nyishi mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi  tugirana amasezerano y’umutekano, ishoramari hamwe n’ubuhahirane .
Ambasaderi ati “Umubano w’u Rwanda na Polonye urivugira, umwaka ushize wa 2024 twasinyanye amasezerano hano muri warsaw y’ubwikoreze bwo mu kirere (Bilateral Air Service Agreement). Iyi ni intambwe ikomeye mu kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi”.
Yakomeje ashimagira umubano w’u Rwanda na Polonye Leta ya Warsaw na Leta ya Kigali aho u Rwanda rwahawe umwanya wo kumurika I kawa y’u Ikorerwa mu Rwanda.

Uwavuze ijambo ry’uhagarariye leta ya Polonye muri uyu muhango, nyakubahwa                                   Hon.Anna Radwan-Röhrenschef yagarutse k’u Rwanda, “Ati ni urugero rwiza rw’igihugu cyavuye mu icuraburindi rya Genocide none aho rugeze ubu ni icyitegererezo kumugabane w’Africa hamwe n’isi yose mu iterambere  ry’ikoranabuhanga hamwe n’ubuhinzi”.
Amb. Professor Anastase Shyaka, yashimiye Abanyarwanda baba muri Polonye uburyo bakomeje guhesha ishema u Rwanda no kurumenyekanisha muri icyo gihugu bimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Previous Post

Rwanda Youth Connect Germany: Focus on Networking & Branding

Next Post

Poland Applauds Rwanda’s Transformation on 31st Liberation Anniversary

Next Post
Poland Applauds Rwanda’s Transformation on 31st Liberation Anniversary

Poland Applauds Rwanda’s Transformation on 31st Liberation Anniversary

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • About Religion
  • Country News
  • Culture
  • Innovation
  • News
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.