• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumatatu, Septemba 15, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home Ahabanza

Abanyarwanda baba mu mahanga bazatorera mu bihugu 70

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
Agosti 6, 2024
in Ahabanza, ENG-S, Innovation, Mu gihugu
0
Abanyarwanda baba mu mahanga bazatorera mu bihugu 70
0
SHARES
10
VIEWS

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Charles Munyaneza, yatangaje ko Abanyarwanda bazatorera mu mahanga bazatorera kuri site 160 mu bihugu 70, ibyo u Rwanda rufitemo Ambasade muri byo bikaba 44.

NEC yatangaje gahunda zose , ndetse inakomoza ku kuba imyiteguro yose ijyanye no gutegura amatora yaba ku bazatorera mu Rwanda no mu mahanga iri kurangira.

Charles Munyaneza yatangaje ko ‘‘Muri diaspora amatora agiye kubera muri Ambasade 44 z’u Rwanda mu bihugu 70, ndetse abere kuri site 160 muri ibyo bihugu.’’

Mu bindi Charles Munyaneza yagarutseho ni uko ibikoresho byose bizifashishwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’abadepite byamaze kuboneka, ndetse hagati yo ku wa 12 no ku wa 14 Nyakanga 2024 bikazaba byamaze kugezwa kuri site zizatorerwaho mu Rwanda, mu gihe mu mahanga ho byamaze kugezwa ariko ibya nyuma bikazagezwayo ku wa 11 Nyakanga 2024.

Ni mu gihe n’abazayobora amatora haba mu Rwanda no mu mahanga na bo bamaze guhugurwa. Amasite y’itora na yo yamaze gutegurwa, ibikorwa bya nyuma birimo nko gutegura imihanda ndetse no gushyira umuriro w’amashanyarazi aho utari hazabera amatora na byo biri kurangira.

Urutonde ntakuka rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rugaragaza ko abantu bazatora ari 9.071.157 barimo ab’igitsina gabo barenga miliyoni 4,2, mu gihe abagore barenga 53% by’abazatora bose, bivuze ko ari 4.845.417. Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora ni 77.138, barimo abagabo 41.243 n’abagore 35.895.

Previous Post

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yatangaje uko imyiteguro y’amatora ihagaze

Next Post

DusangireLunch Campaign: DIASPORA can now participate. What to know about the campaign.

Next Post
DusangireLunch Campaign: DIASPORA can now participate. What to know about the campaign.

DusangireLunch Campaign: DIASPORA can now participate. What to know about the campaign.

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.