• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumapili, Agosti 3, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home Ahabanza

I KIGALI HATANGIJWE IKIGO CY’UBUVUZI CYITA KU BANTU BAFITE INDWARA N’IBINDI BIBAZO BYO MU MUTWE, ‘’KIGALI REFERRAL MENTAL HEALTH CENTRE’’

Sebahire Sunday Sevelin by Sebahire Sunday Sevelin
Agosti 6, 2024
in Ahabanza, Mu gihugu
0
I KIGALI HATANGIJWE IKIGO CY’UBUVUZI CYITA KU BANTU BAFITE INDWARA N’IBINDI BIBAZO BYO MU MUTWE, ‘’KIGALI REFERRAL MENTAL HEALTH CENTRE’’
0
SHARES
20
VIEWS

Kuya 14 Nzeri 2023 ubwo bari bari mu nama na komite ishinzwe ibaruramari mu Nteko ishinga amategeko (PAC), nibwo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Bwana Zachee Iyakaremye yatangaje gahunda yo gufungura ibitaro bishya bizajya bivurirwamo indwara zo mu mutwe, bizaba kandi bije kunganira serivisi zisanzwe zitangirwa mu bitaro bya Ndera – Neuropsychiatric.

Ibi yabivuze igihe yasubizaga ibibazo ku bitagenda neza muri serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zagaragajwe na raporo y’ubugenzuzi bw’imari ya Leta ya 2018-2022.

Iki kigo gishya cyita ku buzima bwo mu mutwe giherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko tubikesha umuyobozi w’ibi bitaro Dr Ndacyayisenga Dynamo ubwo yaganiraga na RBA, serivisi zizajya zitangirwa muri ibi bitaro ni serivisi zisumbuye ndetse zidasanzwe zitangirwa ahandi ku bitaro by’ututrere cyangwa ku ma centres  de sante.

Yagize kandi ati: “uretse n’izi serivisi zisumbuye, dufite kandi n’abaganga b’inzobere baba abavura indwara zo mu mutwe ndetse n’abandi bantu bita ku buzima bwo mu mutwe (psychologists) babizobereyemo kandi bafite ubushobozi.”

Dr Dynamo kandi yongeyeho ko icyiyongera kuri ibi byose ari ibikoresha bigezweho bafite muri laboratwari yabo bibafasha gusuzuma bakamenya indwara umuntu arwaye ndetse no kuyishakira igisubizo.

Yanavuze kandi ko mu minsi iri imbere, uko ubuvuzi ndetse n’ubushobozi bw’igihugu bugenda butera imbere, iki kigo nacyo kizarushaho kugira ubushobozi budasanzwe harimo nko gutangira gukoresha imiti imwe n’imwe idasanzwe ikoreshwa mu rwego rwo kurushaho kwita ku barwayi.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaraza ko umuntu umwe muri batanu mu bantu bakuru, hamwe n’umwe mu icumi mu bari munsi y’imyaka 18 aba afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Igice kinini cy’ibibazo byo mu mutwe mu banyarwanda biterwa ahanini n’ingaruka za genoside yakorewe abatutsi, ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.

Previous Post

PEREZIDA KAGAME YAGENEYE UBUTUMWA BUSOZA UMWAKA INGABO Z’IGIHUGU HAMWE N’IZINDI NZEGO Z’UMUTEKANO Z’U RWANDA

Next Post

“NUBWO DUTUYE MUMAHANGA , U RWANDA TWARARUZANYE” : IKIGANIRO NA BENITHA MUMPOREZE, UMWE MU RUBYIRUKO RW’U RWANDA RUTUYE MURI POLONYE

Next Post
“NUBWO DUTUYE MUMAHANGA , U RWANDA TWARARUZANYE” : IKIGANIRO NA BENITHA MUMPOREZE, UMWE MU RUBYIRUKO RW’U RWANDA RUTUYE MURI POLONYE

“NUBWO DUTUYE MUMAHANGA , U RWANDA TWARARUZANYE” : IKIGANIRO NA BENITHA MUMPOREZE, UMWE MU RUBYIRUKO RW’U RWANDA RUTUYE MURI POLONYE

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.