ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
  • Home
Sunday, June 15, 2025
  • Login
Iwacu Times Magazine
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
No Result
View All Result

Rwanda-Poland: Banki ya Polonye mu masezerano y’amafaranga asanga miliyari 29 yo kuzamura urwego rw’imitunganyirize y’amata mu Rwanda

Rebe N. Immaculee by Rebe N. Immaculee
November 2, 2023
0
1
VIEWS

Ni umuhango wabereye i Kigali kuri uyu wa kane taliki 26 Ukwakira, aho Minisitiri w’Imari n’igenamigambi w’U Rwanda Uzziel Ndagijimana ndetse na Marek Tomczuk, umwe mu bagize akanama gashinzwe imiyoborere muri Bank Gospodarstwa Krajowego (BGK) yo muri Polonye.

Iyi nguzanyo y’igihe kirere ikazakoreshwa mu kugura ibyuma byabugenewe mu gukonjesha amata (milk cooling system) , bikorwa n’uruganda rwo muri Polonye rwitwa Faspol. Ibi bikazabanzirizwa n’amasezero  (Export Contarct) azakorwa hagati y’uruganda Faspol ndetse na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi y’U Rwanda, yo kohereza mu Rwanda ibi byuma ndetse n’ibindi bikoresho bikewerwa mu myubakire n’imikorere y’ubu buryo bwo gukonjesha amata.

Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga kandi rikazagira uruhare runini mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’igihugu, cyane cyane mu rwego nk’uru ahanini rukiri inyuma cyane mu bijyanye no kongera umusaruro agaciro.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi,Uzziel Ndagijimana, wavuze ko iyi nguzanyo izamara igihe cy’imyaka 12 yagize ati: “Amasezerano dusinya uyu munsi ni icyerekana ko ubufatanye

hagati y’U Rwanda na Polonye bugeze ku rwego rushimishije. Impande zombi kandi zishyize imbere gukomeza gushakisha amahirwe menshi y’ubufatanye mu by’ubukungu. ”
Marek Tomczuk, umwe mu bagize akanama gashinzwe imiyoborere, BGK, by’umwihariko yashimye uburyo bwihuse bwakoreshejwe mu nzira y’imishyikirano y’aya masezerano, anavuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika iyi Banki ikoranye na cyo mu buryo bw’inguzanyo.

Yagize ati:  “Aya masezerano azafungura undi muryango w’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kandi bigomba no kuba imbarutso ku yandi masosiyete yo muri Polonye mu gutangira gukorera mu Rwanda.” Yanavuze kandi ko,usibye urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, iyi Banki izakomeza gufatanya n’inzego za Leta ndetse n’abikorera mu Rwanda. Ni mugihe bimaze kugaragara ko hari  inzego nyinshi aho ibihugu byombi bishobora ashobora gufatanya nko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ibikorwa remeze, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gutunganya ibiribwa, uburezi, n’igisirikare.

Previous Post

Kwizihiza Umuganura muri Polonye wabaye umwanya mwiza wo kwishimira umusasuro no kuwongera

Next Post

Ambassade yateguye ikiganiro mu rwego rwo kwizihiza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Related Posts

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw
Culture

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw

by Rebe N. Immaculee
May 15, 2025
Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK
ENG-S

Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK

by Rebe N. Immaculee
April 18, 2025
Country News

Ambassador Shyaka at Kwibuka31: Honoring the Past, Defending Rwanda’s Right to Shape Its Future

by KURAMA Pius
April 9, 2025
Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm
Culture

Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm

by Rebe N. Immaculee
March 7, 2025
Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon
ENG-S

Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon

by Rebe N. Immaculee
November 15, 2024
Next Post
Ambassade yateguye ikiganiro mu rwego rwo kwizihiza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ambassade yateguye ikiganiro mu rwego rwo kwizihiza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon

Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon

November 15, 2024
POLONYE: Kaminuza yateguye iserukiramuco ryiswe “Ubudasa”, Ballet Icyeza  bamurika umuco gakondo w’Igihugu cyabo

POLONYE: Kaminuza yateguye iserukiramuco ryiswe “Ubudasa”, Ballet Icyeza bamurika umuco gakondo w’Igihugu cyabo

August 6, 2024
Akanyamuneza ni kose muri Poznań:Muri Polonye abanyarwanda bahatuye barivuga imyato ” Ubuyobozi bwegerejwe abaturage”

Akanyamuneza ni kose muri Poznań:Muri Polonye abanyarwanda bahatuye barivuga imyato ” Ubuyobozi bwegerejwe abaturage”

November 20, 2022

Browse by Category

  • About Religion
  • Ahabanza
  • Country News
  • Culture
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Innovation
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • News
  • Umuco
  • Video

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.