• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumatatu, Septemba 15, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home ENG-S

DUFITE UMUKORO: JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI ISOBANURIRWE URUBYIRUKO

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
Juni 6, 2023
in ENG-S
3
DUFITE UMUKORO: JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI ISOBANURIRWE URUBYIRUKO
0
SHARES
2
VIEWS

Mu gihe U Rwanda n’abanyarwanda aho bari hirya no hino ku Isi bari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,
Abanyarwanda batuye muri Poland ndetse n’inshuti zabo bahuriye mu umujyi wa Poznań uherereye mu bilometero 274 Km uvuye mu murwa mukuru Warsaw, mu rwego rwo kwegera abanyarwanda bahatuye kugirango barusheho kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside.
Uyu muhango kandi watanzwemo n’ikiganiro ku insanganyamatsiko igira iti “The Genocide perpetrated against Tutsis Explained to the youth” ugenekereje mu kinyarwanda:  -“Jenoside yakorewe abatutsi isobanurirwe urubyiruko”

Umuhango watangijwe n’umunota kunamira abacu ( a minute of silence ) ndetse uhagarariye abanyarwanda batuye muri Poland Bwana NYOBAYIRE Alan aha ikaze abari bitabiriye uwo muhango.
Bwana NGARAMBE Armand uwari uyoboye iki gikorwa yatangiye ashimira abitabiriye ndetse anabagezaho uko gahunda ziri bukurikirane .

Bwana NYOMBAYIRE Alan / Chairman RCA-Poland
Bwana NGARAMBE Armand / Umuyobozi wungirije wa RCA – Poland

Habonetse umwanya mwiza wo kuganira ku mateka, habazwa ibibazo byinshi ndetse hanatangwa inama dore ko hari hatumiwe inararibonye akaba umuhanga mu mateka cyane cyane aya Jenoside ,Bwana  Jean Marrie Vianneny Rurangwa.

Bwana  Jean Marrie Vianneny Rurangwa / Umwanditsi

Ambasaderi Prof Shyaka Anastase nk’umushyitsi mukuru Mu Ijambo rye yagize ati, Dufite umukoro, dufite Politike nziza dufite kubaka ndi Umunyarwanda, ariko dufite n’akazi urumva guhitamo ubumwe n’ akazi katoroshye ariko gashoboka ni n’igisubizo kirambye gikomeye ariko kirasaba urugendo ari mu rwego rw’igihe ari mu rwego rwo guhindura imyumvire mu buryo bwimbitse uko urubyiruko rwacu rugenda rugira icyo gitekerezo ngenga icya rwo ku bwange mbifata nkaho igitekerezo cyo kubaka Igihugu cyacu kigenda kigerwaho. Yego tugomba gushishoza ariko mubuhe buryo? dukwiriye gukomeza injishi z’abanyarwanda ndetse ubumwe bw’abanyarwanda n’Igihugu cyab’abanyarwanda bahurije hamwe, ndabashishikariza kugira imbaraga zibatera gushishoza kuko iyo ufite bene izo mbaraga hari ibintu umuntu atagukoresha.”

Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase

Nyakubahwa Amb. yanaboneyeho kandi umwanya wo gushishikariza abari aho kugira umuco wo kwandika ati; ”Mwe mukiri bato mufite undi mukoro, umukoro wo kwandika aya mateka dusangiye nk’abanyarwanda akwiriye kwandikwa mu bitabo no mu bundi buryo bushobaka ariko akabikwa kandi neza, rero ni umwanya wanyu gukora ibyo.”

Bwana  Jean Marrie Vianneny Rurangwa Umwanditsi w’igitabo “Au sortir de l’enfer” kigaruka ku mateka asharira ya Jenoside yakorewe abatutsi.yatangiye agira ati: “Kubwira urubyiruko nkamwe n’ibintu byiza cyane kandi biteye amatsiko kuko ni mwebwe Rwanda rwejo nimwe Igihugu gihanze amaso, ni mwe Rwanda.

Bwana Jean Marrie Vianneny Rurangwa  yasobanuriye birambuye  abari muri uyu muhango uko Jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mubikorwa , yakomee agira ati “ Rero mureke duharanire kuba Abanyarwanda aho kuba ubwoko’’ yabajije ikibazo ati ”kuki iyo babajije umunyarwanda  ngo; “uri umuhutu cg umututsi?” wumva ushaka kuvuga ngo hoya jyewe sindi umuhutu sindi umututsi!, ahubwo ndi umunyarwanda ibyo birampagije, ukwiriye kwibaza uti kuki umuntu ampitiramo kuba umuhutu cyangwa umututsi cyangwa umutwa? Ibi kubwange numva biciciritse cyane rwose’’

Dufite amahirwe n’uburyo bwiza bwo gushishikarira kubaka igihugu gishingiye ku rubyiruko rwumva neza impamvu zo kuba abanyarwanda kuruta ikindi cyose.

Umwanditsi
Joseph Uwagaba Caleb.

Previous Post

U RWANDA NA POLONYE UMUBANO W’IBIHUGU BYOMBI UKOMEJE KUBA INTASHYIKIRWA

Next Post

CANADA :WEEK END ISHYUSHYE KUBATUYE EDMONTON -ALBERTA

Next Post
CANADA :WEEK END ISHYUSHYE KUBATUYE EDMONTON -ALBERTA

CANADA :WEEK END ISHYUSHYE KUBATUYE EDMONTON -ALBERTA

Comments 3

  1. David says:
    2 miaka ago

    Keep up the good work your doing .

    Jibu
  2. Pinginyuma is tadalafil peptide safe to take
  3. Pinginyuma i need help writing a narrative essay

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.