ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
  • Home
Sunday, June 15, 2025
  • Login
Iwacu Times Magazine
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
No Result
View All Result

DUFITE UMUKORO: JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI ISOBANURIRWE URUBYIRUKO

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
June 6, 2023
3
2
VIEWS

Mu gihe U Rwanda n’abanyarwanda aho bari hirya no hino ku Isi bari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,
Abanyarwanda batuye muri Poland ndetse n’inshuti zabo bahuriye mu umujyi wa Poznań uherereye mu bilometero 274 Km uvuye mu murwa mukuru Warsaw, mu rwego rwo kwegera abanyarwanda bahatuye kugirango barusheho kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside.
Uyu muhango kandi watanzwemo n’ikiganiro ku insanganyamatsiko igira iti “The Genocide perpetrated against Tutsis Explained to the youth” ugenekereje mu kinyarwanda:  -“Jenoside yakorewe abatutsi isobanurirwe urubyiruko”

Umuhango watangijwe n’umunota kunamira abacu ( a minute of silence ) ndetse uhagarariye abanyarwanda batuye muri Poland Bwana NYOBAYIRE Alan aha ikaze abari bitabiriye uwo muhango.
Bwana NGARAMBE Armand uwari uyoboye iki gikorwa yatangiye ashimira abitabiriye ndetse anabagezaho uko gahunda ziri bukurikirane .

Bwana NYOMBAYIRE Alan / Chairman RCA-Poland
Bwana NGARAMBE Armand / Umuyobozi wungirije wa RCA – Poland

Habonetse umwanya mwiza wo kuganira ku mateka, habazwa ibibazo byinshi ndetse hanatangwa inama dore ko hari hatumiwe inararibonye akaba umuhanga mu mateka cyane cyane aya Jenoside ,Bwana  Jean Marrie Vianneny Rurangwa.

Bwana  Jean Marrie Vianneny Rurangwa / Umwanditsi

Ambasaderi Prof Shyaka Anastase nk’umushyitsi mukuru Mu Ijambo rye yagize ati, Dufite umukoro, dufite Politike nziza dufite kubaka ndi Umunyarwanda, ariko dufite n’akazi urumva guhitamo ubumwe n’ akazi katoroshye ariko gashoboka ni n’igisubizo kirambye gikomeye ariko kirasaba urugendo ari mu rwego rw’igihe ari mu rwego rwo guhindura imyumvire mu buryo bwimbitse uko urubyiruko rwacu rugenda rugira icyo gitekerezo ngenga icya rwo ku bwange mbifata nkaho igitekerezo cyo kubaka Igihugu cyacu kigenda kigerwaho. Yego tugomba gushishoza ariko mubuhe buryo? dukwiriye gukomeza injishi z’abanyarwanda ndetse ubumwe bw’abanyarwanda n’Igihugu cyab’abanyarwanda bahurije hamwe, ndabashishikariza kugira imbaraga zibatera gushishoza kuko iyo ufite bene izo mbaraga hari ibintu umuntu atagukoresha.”

Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase

Nyakubahwa Amb. yanaboneyeho kandi umwanya wo gushishikariza abari aho kugira umuco wo kwandika ati; ”Mwe mukiri bato mufite undi mukoro, umukoro wo kwandika aya mateka dusangiye nk’abanyarwanda akwiriye kwandikwa mu bitabo no mu bundi buryo bushobaka ariko akabikwa kandi neza, rero ni umwanya wanyu gukora ibyo.”

Bwana  Jean Marrie Vianneny Rurangwa Umwanditsi w’igitabo “Au sortir de l’enfer” kigaruka ku mateka asharira ya Jenoside yakorewe abatutsi.yatangiye agira ati: “Kubwira urubyiruko nkamwe n’ibintu byiza cyane kandi biteye amatsiko kuko ni mwebwe Rwanda rwejo nimwe Igihugu gihanze amaso, ni mwe Rwanda.

Bwana Jean Marrie Vianneny Rurangwa  yasobanuriye birambuye  abari muri uyu muhango uko Jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mubikorwa , yakomee agira ati “ Rero mureke duharanire kuba Abanyarwanda aho kuba ubwoko’’ yabajije ikibazo ati ”kuki iyo babajije umunyarwanda  ngo; “uri umuhutu cg umututsi?” wumva ushaka kuvuga ngo hoya jyewe sindi umuhutu sindi umututsi!, ahubwo ndi umunyarwanda ibyo birampagije, ukwiriye kwibaza uti kuki umuntu ampitiramo kuba umuhutu cyangwa umututsi cyangwa umutwa? Ibi kubwange numva biciciritse cyane rwose’’

Dufite amahirwe n’uburyo bwiza bwo gushishikarira kubaka igihugu gishingiye ku rubyiruko rwumva neza impamvu zo kuba abanyarwanda kuruta ikindi cyose.

Umwanditsi
Joseph Uwagaba Caleb.

Previous Post

U RWANDA NA POLONYE UMUBANO W’IBIHUGU BYOMBI UKOMEJE KUBA INTASHYIKIRWA

Next Post

CANADA :WEEK END ISHYUSHYE KUBATUYE EDMONTON -ALBERTA

Related Posts

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw
Culture

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw

by Rebe N. Immaculee
May 15, 2025
Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK
ENG-S

Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK

by Rebe N. Immaculee
April 18, 2025
Country News

Ambassador Shyaka at Kwibuka31: Honoring the Past, Defending Rwanda’s Right to Shape Its Future

by KURAMA Pius
April 9, 2025
Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm
Culture

Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm

by Rebe N. Immaculee
March 7, 2025
Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon
ENG-S

Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon

by Rebe N. Immaculee
November 15, 2024
Next Post
CANADA :WEEK END ISHYUSHYE KUBATUYE EDMONTON -ALBERTA

CANADA :WEEK END ISHYUSHYE KUBATUYE EDMONTON -ALBERTA

Comments 3

  1. David says:
    2 years ago

    Keep up the good work your doing .

    Reply
  2. Pingback: is tadalafil peptide safe to take
  3. Pingback: i need help writing a narrative essay

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

UMUNYARWANDA UTUYE MU GIHUGU CYA POLONYE YASHYIZE AHAGARAGARA  INDIRIMBO YE YAMBERE IRI MUMASHUSHO.

UMUNYARWANDA UTUYE MU GIHUGU CYA POLONYE YASHYIZE AHAGARAGARA  INDIRIMBO YE YAMBERE IRI MUMASHUSHO.

November 11, 2023
DUFITE UMUKORO: JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI ISOBANURIRWE URUBYIRUKO

DUFITE UMUKORO: JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI ISOBANURIRWE URUBYIRUKO

June 6, 2023
Rwanda in Warsaw took part in a major annual event organized by SHOM International Charity Bazaar 2022

SHOM INTERNATIONAL CHARITY BAZAAR IN WARSAW: DIPLOMATIC EXPO UNDER THE PATRONAGE OF THE POLISH FIRST LADY

August 6, 2024

Browse by Category

  • About Religion
  • Ahabanza
  • Country News
  • Culture
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Innovation
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • News
  • Umuco
  • Video

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.