• Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
  • English
Iwacu Times Magazine
Jumatano, Agosti 6, 2025
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
sw Kinyarwanda en English
Home ENG-S

Polonye habaye umuhango wo Kwibuka ku inshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi: Kwibuka ntabwo ari umunsi nk’indi ni umwanya ukomeye twibuka amateka yacu.

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
Mei 9, 2023
in ENG-S
0
Polonye habaye umuhango wo Kwibuka ku inshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi: Kwibuka ntabwo ari umunsi nk’indi ni umwanya ukomeye twibuka amateka yacu.
0
SHARES
0
VIEWS

Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2023, abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye munzu ndangamateka ya Genocide yakorewe aba-Yahudi hamwe muhantu habumbatiye amateka n’ibihe bikomeye aba-Yahudi baba nya Polonye baciyemo ubwo bahahungiraga maze hahabwa inyito ya “Polin” bisobanura ngo: “Here you will rest” ugenekereje mu kinyarwanda “Hano muzaharuhukira”.

Umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Pologne, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abayobozi baza kaminuza n’amashuri makuru, abanyamadini ndetse n’abandi baturutse mu migi itandukanye yo muri Pologne,

H.E Paweł Jablonski / uhangarariye Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Umushyitsi mukuru nyakubahwa H.E Paweł Jablonski uhangarariye Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (Ministry of Foreign Affairs). Mu ijambo yakomoje ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye na Polonye ndetse anashimira mugenzi we uhagarariye u Rwanda. Ati; “Twishimira umubano mwiza ibihugu byacu bigezeho no mubihe nk’ibi twibuka Genocide yakorewe abatutsi igihugu cyacu kifatanije n’abanyarwanda n’inshuti zabo”. Dukwiriye kuzirikana ko ibyabereye mu Rwanda ntahandi bikwiriye kwongera kuba ibyo bizagerwaho biciye mu kwumva neza uburemere bw’ibihe bikomeye isi icamo nka Genocide yabaye Mu Rwanda, bidutere kwumva ko ntahandi bikwiriye kuba ku isi.

H.E Ambassador Prof SHYAKA Anastase

Mu ijambo rye Nyakubahwa H.E Prof. Anastase Shyaka, Ambasaderi wa Republica y’ U Rwanda muri Polonye yagejeje kubitabiriye umunsi wo kwibuka yagize ati; “Mbere na mbere uko turi hano dukwiriye kuzirikana Genocide yakorewe abatutsi murugo mu gihugu dukomokamo, turazirikana ububabare baciyemo kandi nicyo gitumye turi hano.
Abanayarwanda ninshuti zabo, uko turi hano dukwiriye kubizirikana ntidukwiriye kubyibagirwa, muri benshi batanze imbaraga zabo mukurinda abanyarwanda harimo n’ umwe mubapadiri ndetse wabaye n’umurinzi w’igihango Ks Stanislaw Urbaniak baba Pologne wari mu Rwanda Muruhango mugihe cya Jenocide abasha kurokora benshi. 

Twe nkabanyarwanda kubabarira, no kwiyubaka bifite aho bikomoka ndetse bifite ikiguzi cyatanzwe nabahoze ari abanyarwanda bimpuzi n’abandi bari mu gihugu bahariniye ko igihugu kigira amahoro n’umutekano kandi bitari ibyakanya gato ahubwo bikaba ibintu bihererekanwa ibinyejana byinshi bizakurikiraho, ibi tubikora twubaka ndi Umunyarwanda, nkuko biri mu isanganyamatsiko yacu “Kwibuka Twiyubaka”, ibi kandi bitwibutse neza ko Genocide yakorewe abatutsi atari umuhango nkindi isanzwe ahubwo ni umunsi uzwi kandi wemewe mu mateka y’Isi nk’umunsi wo kwibuka amahano, ubwicanyi ndengakamere byakorewe abatutsi muri 1994.

Nk’uko umukuru w’Igihugu cyacu nyakubahwa Perezida wa Republic y’U Rwanda H.E Paul Kagame yabigarutsemo, mu muhango wo kwibuka  yavuzeko abahakana Genocide babikora nkana bagamijwe guhakana ukuri, tugomba kurwana nabakwirakwiza iyo ngengabitekerezo kuko babihererekanya ibisekuru n’ibisekuru, tugomba kubirwanya kuko niko amateka yisubiramo. Ibi kandi byagarutsweho n’umwe mubarokotse genocide y’abayahudi Emil Fish aho yavuze ko amateka yisubiramo kuri bene abo badashaka kwigiramo byoroshye gutyo”.

H.E Papa Diop, African Group Dean, Ambassador of Senegal

Mubandi bagize ubutumwa batanga kuri uyu munsi harimo uhagarariye aba Diplomate (Diplomatic Corps): H.E Papa Diop, African Group Dean, Ambassador of Senegal, Uhagarariye ihuriro ry’abarimu ba Kaminuza (Rectors’ Conference of Polish Academic Universities (KRASP)): Prof. Marta Mendel, SGGW Uahagarairiye abacuruzi (Business Community): Prof. Radoslaw Miskiewicz, President, Luma Ihuriro rizwi nka “Holding Culture”: Ms. Joanna Krauze, Umwe mubatunganya filime “Filmmaker” -“Ptaki Śpiewają w Kigali” Umwe mubagize intekoshingamategeko ya Polonye “ Polish Parliament” ndetse na  – Poland-Rwanda Parliamentary Group of Friendship:  – Hon. Radoslaw Fogiel, MP, Sejm; -Umuvugizi w’ungirije wa Sena ya Polonye (Deputy Speaker, Senate) Hon. Gabriella Morawska Stanecka,

Prof Marta Mendel
Hon. Gabriella Morawska Stanecka, Deputy Speaker, Senate
Hon. Radoslaw Fogiel/ Poland-Rwanda Parliamentary Group of Friendship
Mr Alan NYOMBAYIRE / RCA – POLAND Chairman – MC

Inkuru yanditswe na UWAGABA Joseph Caleb

Previous Post

KWIBUKA KUNSHURO YA 29 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI POLONYE

Next Post

Poland:Mu mudiho unogeye ijisho itorero ICYEZA berekanye aho u Rwanda ruhagaze mu muco”

Next Post
Poland:Mu mudiho unogeye ijisho itorero ICYEZA berekanye aho u Rwanda ruhagaze mu muco”

Poland:Mu mudiho unogeye ijisho itorero ICYEZA berekanye aho u Rwanda ruhagaze mu muco”

Toa Jibu Ghairi kujibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *

Browse by Category

  • Ahabanza
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • Umuco
  • Video
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.