ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
  • Home
Sunday, June 15, 2025
  • Login
Iwacu Times Magazine
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
No Result
View All Result

Sweden: Bahawe Impamyabumenyi!Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
February 25, 2023
1
10
VIEWS

 Mu rugendo arimo mu bihugu by’uburayi bya sikandinaviya (Scandinavia), Apostle Josua Masasu Ndagijimana hamwe n’umufasha we Lydie Masasu kuri uyu wa Gatanu taliki 24 Gashyantare bashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri birangije amasomo mu by’iyobokamana biciye mu muryango washinzwe na Apostle Josua Masasu witwa Bible Communication Center (BCC) ukorera kumigabane yose y’isi.

Akanyamuneza nikose ku banyeshuri bakurikiranye aya masomo ishami rya Sweden dore ko iki gihugu ari kimwe mubyatangiriyemo iyobakamana rya gipantikoti (Pentecostal), aho twavuga ko nko mu kinyejana cya 11 na 12 aho ubukirisito bwatangiraga kwamamara ariko biza gufata indi ntera ahagana mu mwaka 1901 mu itangira rya pantekote yaje no kwamamara mu bihugu bya Afrika cyanecyane mu burasirazuba bwo hagati bwa Afrika aho U Rwanda n’ u Burundi buherereye.

Abarangije amasomo hamwe nabayobozi babo

Umushumba mukuru w’amatorero ya Evangelical Restoration Church ku isi mu ijambo rye yagerageje gusobanura cyane impamvu yashinze uyu muryango yaboneyeho kwibutsa abateraniye aho ko izi nyigisho zishingiye ku mahame ijana ku ijana ya Bibiliya atari ay’idini runaka no kwemera kwayo bivuzeko uwemera bibiliya yose ndetse yemera umwuka wera yakwiga aya masomo kurubu atangwa mundimi zitandukanye, Intumwa y’Imana iti: “Ntabwo ikihutirwa ari ugutangira insengero nyinshi mu bihugu bitandukanye ahubwo ikiza nugukomeza abari munsengero kuba abigishwa beza aho basengera. BCC Ni uruhurirane rwamakosa twakoze Ariko yakosowe mu murimo tumazemo imyaka 40 ibibazo mwe mwibaza uyumunsi twe twabishakiye ibisubizo biciye muri BCC, aho bagendera mucyanditswe kiboneka muri Matayo 28:19-20;

Apotre masasu abwira abari bitabiriye uwo
  Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,Mubigishe kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”Apostle kandi Asobanura impamvu 5 yashinze uyu muryango yagize ati; “Ntangira umurimo w’Imana mu Rwanda nasanze hari imbogamizi ndetse nibibazo biri mubitwako bayoborwa na Bibiliya cyangwa bakurikiye kirisitu,Icya mbere; Kwiyegurira Imana (Lack of consecration): Hari abantu bari muri uru rugendo ariko batariyeguriye Imana, kwiyegurira Imana mvuga ntibyari umutwaro kuri bose mubihe byashize, mubyukuri ndifuza ko umuntu uwo ariwe wese ubu ahinduka agahinduka uwa kirisito.
Bamwe mubarangije amasomo ya bibiliya

Mu ijambo rye Pastor Lydia Umulisa Masasu ati: “Mwe musoje amasomo mugende muhindure abandi abarwayi mubakize babohoke kuko barabakeneye, abafite agahinda gakabije (Depression) nimwe bakeneye mwibuke ko umwigishwa mwiza si umufana cg umuntu usabiriza si indorerezi ahubwo ni uhindura abandi gusa na Kirisito byuzuye mu koresha imbuto z’umwuka.” yifashishije ijambo riboneka muri Yohani 12:24 “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi”. Yagize ati: “Intego nkuru y’amasomo mumaze iminsi mwiga ni ukwiyegurira Imana nugasobanukirwa ko kwiyegurira Imana bivuze gupfa kuri kamere ukemera ko akabuto gato Imana yateye muri wowe ariko ako kabuto wibuke ko kagomba kubanza gupfa kugirango kere imbuto.” Ibi bivuze ko wowe ubwawe ugomba kubanza kwiyegurira Imana ugapfa muri wowe hanyuma ukabona ugakiza abakuzengurutse abo mukorana, imiryango murimo, Igihugu ubwo nibwo muzabasha kwera imbuto zikwiriye, nibwo muzaba abigishwa beza ba kirisito, ukwiriye kwibaza ngo: “Ese iyo ndirimbye nibangahe bahinduka kubwange? Iyo uvuze ubutumwa nibangahe bahinduka?” Intego y’imana nuko ijambo ryayo riduhindura kandi tugahinduka rwose.

Abatuye muri Polonye nabo bari muri bamwe babonye impamyabumenyi muri Bible Communication Center 2023

Umwe mubanyeshuri usoje amasomo ya BCC, Jeanne Uwimpaye yahishuye ko mbere yuko yiga amasomo ya BCC atari yarasobanukiwe neza gusenga icyo aricyo nyuma ya amasomo byamufashije gusobanukirwa neza akamaro n’uburyo bwiza bwo gusenga no kubohoka, amasomo yose mubyiciro 7 yize yabaye ingirakamaro mubijyanye no kwemera kwe yizeye neza ko no mukazi gasanzwe aho ari Umurezi bizatuma abasha kunoza akazi neza.

Ukeneye amafoto yafatiwe muri uyu muhango kanda hano:

https://ericmugisha.wetransfer.com/downloads/71ef692c04181f3abd7f7881fb2dafca20230225091915/1e504fe4617b5746e0d5f4edd3252d0820230225091915/72ae90

Amafoto yafashwe na : Eric Photo Scandinavia
Umwanditsi : Joseph UWAGABA Caleb
Chief Editor : Rebe Immaculee Birere

Previous Post

Polonye: Dore iturufu nkoresha mu kumenyekanisha igihugu cyanjye mu mahanga

Next Post

Mu Inteko ishingamategeko ya Polonye: U Rwanda rwashimiwe ko ari urugero rwiza mu iterambere ry’umugore.

Related Posts

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw
Culture

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw

by Rebe N. Immaculee
May 15, 2025
Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK
ENG-S

Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK

by Rebe N. Immaculee
April 18, 2025
Country News

Ambassador Shyaka at Kwibuka31: Honoring the Past, Defending Rwanda’s Right to Shape Its Future

by KURAMA Pius
April 9, 2025
Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm
Culture

Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm

by Rebe N. Immaculee
March 7, 2025
Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon
ENG-S

Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon

by Rebe N. Immaculee
November 15, 2024
Next Post
Mu Inteko ishingamategeko ya Polonye: U Rwanda rwashimiwe  ko ari urugero rwiza mu iterambere ry’umugore.

Mu Inteko ishingamategeko ya Polonye: U Rwanda rwashimiwe ko ari urugero rwiza mu iterambere ry'umugore.

Comments 1

  1. Calvin Paul Karemera says:
    2 years ago

    Congratulations to all of them🙏🙏

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Miss Belgium 2024 Kenza Johanna Ameloot Brings Hope to Patients During Visit to Rwanda’s Eye Care Centre

Miss Belgium 2024 Kenza Johanna Ameloot Brings Hope to Patients During Visit to Rwanda’s Eye Care Centre

September 22, 2024
Rwandans and other Africans, Don’t Miss Fully Funded UK Government Chevening Scholarship!

Rwandans and other Africans, Don’t Miss Fully Funded UK Government Chevening Scholarship!

October 9, 2024

Sherrie Silver yongeye gutumbagiza u Rwanda:Kugasongero mu byamamare ny’Afurika,Sherrie Silver umunyarwanda kazi, inyenyeri mpuzamahanga!

January 12, 2023

Browse by Category

  • About Religion
  • Ahabanza
  • Country News
  • Culture
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Innovation
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • News
  • Umuco
  • Video

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.