ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
  • Home
Sunday, June 15, 2025
  • Login
Iwacu Times Magazine
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • About Religion
  • Entertainment & Culture
  • Innovation
  • Country News
  • Video
No Result
View All Result
Iwacu Times Magazine
No Result
View All Result

Polonye: Dore iturufu nkoresha mu kumenyekanisha igihugu cyanjye mu mahanga

Kagame FAHADI by Kagame FAHADI
February 20, 2023
0
5
VIEWS

Uwavuga ko urubyiruko ruba mu mahanga rushishikajwe no kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu kugaragaragaza impano zarwo ntiyaba yibeshye, Mugabo Aimable uhamya ko ubugeni bwe bumaze kurenga imigabane n’umwe mubatanga ikizere cy’ahazaza h’ubugeni bushingiye kugushushanya ndetse no gukora imitako mu mpapuro,Umwanditsi akaba n’umwarimu muri kaminuza Uwagaba Joseph yanyarukiye mu mugi wa Torun umwe mu migi ikomeye ndetse ituwemo n’abanya-Rwanda benshi aganira na Aimable Mugabo wihebeye ubugeni akabufatanya n’amasomo mubijyanye n’ubushabitsi muri kaminuza ya WSB (Wyższa Szkoła Bankowa).Mukiganiro bagiranye yamubajije imbumbe maramatsiko y’ibibazo undi nawe ntiyazuyaza aramusubiza, cyane cyane yibanda ku bugeni bushingiye ku gushushanya no gukora imitako, ibiseke mu mpampuro zishaje.

Mugabo Aimable Ni muntu ki? Ese wakwibwira abantu gute?

Nitwa Mugabo Aimable, nkaba ndi umunyabugeni, umunyeshuri ntuye mugihugu cya pologne, mu mujyi witwa Torun akaba ari naho niga ibinjyanye na Business muri University ya WSB (Wyższa Szkoła Bankowa).

Umunyabugeni Mugabo Aimable

Ubuhanzi nabutangiye kera nkiri muto, mfite nk’imyaka 6-7, numvaga shaka kuzaba umu-Artist, Ubushake ndetse na Kuraje (courage) rero mbikomora kuri mubyara wange witwa Christian ndetse n’abandi ba marume (Uncle) bange nakuze mbona babikora nkabona ni bintu byiza cyane pe, ku buryo niyumvishaga ko umuntu wese ari umu-Artist mu buryo bumwe cg ubundi. Ndetse kandi no kureba ibihangano by’abandi bo mu gihe cyacu ikinyejana cya 21, ndetse nahashize. Mu Rwanda no  mu bindi bihugu. byumwihariko harimo nka (Birasa bernard, voka, peter terrin, Picasso, Vincent van Gogh, Jackson Pollock, etc…) Ariko kandi n’abanyeshuri bose niganye nabo banteraga kuraje (courage) mu buryo bwose bushoboka, ku buryo numvaga ndi umunyabugeni.

Amahirwe yo ni menshi cyane, kuko mu mahanga byumwihariko hano i Burayi, hari ama musium menshi ndetse nama (contempory art gallery) ku buryo ubona hano hari urundi rwego bagezeho kubinjyanye no gukora ndetse no gusigasira ibihango bya banyabugeni baho. Rero amahirwe ahari ni menshi cyane no kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu cyange binyuze mubugeni. Iyo bambajije bati “ Uturuka he cg wabyigiye he? Mbasha kubwira igihugu cyanjye kandi biranshimisha kandi ubona ari ibintu bahaye agaciro cyane.

Nibyo koko, umwuga ushobora gutunga nyirawo, ariko akenshi iyo bigeze kubugeni, umwuga nk’uyu ugutunga mu buryo butari ubwako kanya (indirect). mbonereho nashimire abassade yacu y’u Rwanda muri Poland. Ku ruhare igira mu guteza imbere abanyabugeni ndetse n’abandi Banya-Rwanda muri rusange bafite ibikorwa bigiye bitadukanye hano muri Poland.Aha navuga no kuri opportunity ambassade uherutse kumpa yo kugaragaza ibikorwa byangye muri event ikomeye yitwa” SHOM INTERNATIONAL CHARTY BAZAAR” ngaruka mwaka itegurwa na Nyakubahwa Madam wa President wa Pologne.

Madamu wa Perezida wa Polonye ubwo yari kuri stand y’u Rwanda hamwa na Amb. Prof Shyaka Anastase “SHOM INTERNATIONAL CHARTY BAZAAR“

Ubona ariki cyakorwa ngo ibyo ukora bigere kuri benshi byaba kubyiga Cg kubimenya?

Ahari ubushake byose birashoboka, kandi ibintu byose bisaba umwanya ndetse no kwihangana, kandi nanone ibintu byose ni urugendo urebye uko natangiye kugeza aho ngeze ubona ko imbere ari heza kandi hari n’amahirwe menshi yo kubimenyekanisha ndetse no kubyigisha. Mu gihe gito maze hano abantu benshi bamaze kubimenya ndetse hari nabo mbyigisha mu ma workshop nkoresha hano mu mugi ntuyemo wa Torun, bityo rero byampaye nandi mahirwe yo gukora solo exhibition nyita “The journey of experience part 2.” muri University ya WSB (Wyższa Szkoła Bankowa) ishami yayo iherereye Bydgoszcz. Ibikorwa nkibyo rero bibyara andi mahirwe gutyo bikagenda ari biza, Icyakorwa ku giti cyange numva ari ukwitabira nk’ibyo bikorwa, ndetse no gukora ubukangurambaga buhoraho bishingiye ku mahirwe twavuze haruguru cyane cyane ku banya-Rwanda batuye muri Diaspora,  ndetse n’iwacu muri rusange, amahirwe yose yaboneka akabasha kugezwa kubafite ibikorwa hirya no hino muri Poland ndetse n’ahandi

Yakomeje agira inama urubyiruko ati”Nibyiza kugira ibitekerezo byagutse ku bintu bigiye bitandukanye harimo n’ubugeni, tukagira umwanya wo kubyitegereza tunibaza ibibazo bigiye bitandukanye. Ibyo byose bigufasha kubona isi mu yindi shusho ndetse nokurushaho kwishimira ukubaho kw’ikintu. Kuberako ubugeni muri rusange ni ururimi mpuzamahanga “You don’t have to understand it all the time so that you can feel it or embrace it or appreciate it Just like music.” Imiziki myinshi twumva ntabwo akenshi twita ku magambo avugirwamo ahubwo turatwarwa tukaryoherwa ninjyana nu buryo barikuririmba, kubyina, uko bambaye se, Ibyo byose ntibitubuza kuyikunda cyangwa se kuyanga. Rero ubugeni kuringe cyangwa se no ku bandi bantu ba bukundi, ntabwo ari ngombwa gukunda ibintu byose. Ahubwo icyangobwa ni ugushaka kandi ukazagera igihe ukanabona icyo uri gushaka. Ugahitamo Ikikubereye kiza. Erega burya N’ikiremwa muntu nacyo ni igihangano cy’Imana.

Umwanditsi Joseph UWAGABA Caleb

Chief Editor :Rebe Immaculee Birere

Previous Post

POLONYE BATI “BUTINZE GUCYA EJO TUKAJYA GUSHORA IMARI MU RWANDA”

Next Post

Sweden: Bahawe Impamyabumenyi!Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.

Related Posts

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw
Culture

Umugoroba wo Kwibuka “Night Vigil” Held in Warsaw

by Rebe N. Immaculee
May 15, 2025
Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK
ENG-S

Two Rwandans Graduate from Royal Military Academy Sandhurst in the UK

by Rebe N. Immaculee
April 18, 2025
Country News

Ambassador Shyaka at Kwibuka31: Honoring the Past, Defending Rwanda’s Right to Shape Its Future

by KURAMA Pius
April 9, 2025
Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm
Culture

Rwanda Community in Sweden to Celebrate International Women’s Day in Stockholm

by Rebe N. Immaculee
March 7, 2025
Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon
ENG-S

Heartbreak and Unity: Rwandan Diaspora Unites to Seek Justice After the Tragic Deaths of Nicole and Erixon

by Rebe N. Immaculee
November 15, 2024
Next Post
Sweden: Bahawe Impamyabumenyi!Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.

Sweden: Bahawe Impamyabumenyi!Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Stiftung Louisenlund bigishijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Stiftung Louisenlund bigishijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

August 6, 2024
Polonye: Mu masaha macye abanyamuryango ba RPF INKOTANYI barizihiza isabukuru yimyaka 35

Polonye: Mu masaha macye abanyamuryango ba RPF INKOTANYI barizihiza isabukuru yimyaka 35

January 20, 2023
Byinshi k’umubano w’u Rwanda na Polonye: Ikiganiro cyihariye na Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase

Byinshi k’umubano w’u Rwanda na Polonye: Ikiganiro cyihariye na Ambasaderi Prof SHYAKA Anastase

January 30, 2023

Browse by Category

  • About Religion
  • Ahabanza
  • Country News
  • Culture
  • ENG-S
  • Imyidagaduro
  • Innovation
  • Inovasiyo
  • Iyobokamana
  • KIN-S
  • Mu gihugu
  • News
  • Umuco
  • Video

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Iyobokamana
  • Umuco
  • Imyidagaduro
  • Inovasiyo
  • Mu gihugu

© 2024 IWACU TIMES - Developed by Elite Devs.